bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke: Ababyeyi bagabiye inka umuyobozi w’ishuri utarirengagije impfubyi zamuganaga
Amakuru Mu mashuli

Nyamasheke: Ababyeyi bagabiye inka umuyobozi w’ishuri utarirengagije impfubyi zamuganaga

Nyuma yo gushima imikorere y'uyu muyobozi mu myaka 20 amaze ayoborairi shuri,ababyeyi bamuhaye inka y'ishimwe.

Ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Tyazo riri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko umuyobozi waryo Ngezahayo Abidan umaze imyaka 20 ariyobora yarigejejeho n’uburyo yitaye ku bana bazaga bafite ibibazo byihariye barimo n’imfpfubyi, bamugenera inka y’ishimwe ngo izabere urugero n’abazamusimbura.

Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo kumushyikiriza iyi nka, bamwe mu bahize mu myaka ya 1999 na 2000 kuzamura bakaba kuri ubu bari mu myanya ikomeye y’imirimo mu gihugu kandi icyo gihe bamwe barigaga ntabushobozi bafite, bavuze ko hari ibyo umuntu akora abandi bakabona bisanzwe ariko hari n’ibiba bidasanzwe buri wese yazibukira ku wabikoze mu bindi bihe. Aho bamwe banemeza ko uretse kongera mu buryo budasanzwe inyubako z’ishuri, yitaye bidasanzwe ku mfubyi zahageraga zirimo nyinshi za Jenoside yakorewe abatutsi n’izindi zabaga bidafite shinge na rugero akazihumuriza,ubu zikaba zaravuyemo abagabo n’abagore bakorera igihugu,zifitiye icyizere cy’ejo hazaza.

Nyiransabimana Bernadette avuga ko yaje kwiga hano ari imfubyi itagira ababyeyi bombi,yarihebye ahumurizwa n’uyu muyobozi yigaruramo icyizere cyo kubaho.

Nyiransabimana Bernadette w’imyaka 38, wahageze mu 1999 aje kwiga mu wa 4 akaharangiriza muri 2001, avuga ko yari imfubyi ku babyeyi bombi , atigeze amenya nyina na se n’uwo bari bavukanye yapfuye akiri muto, atavuga ko na we yamumenye neza akarerwa na nyinawabo utari wishoboye, avuga ko yakuranye agahinda kenshi ku mutima ku buryo aho yigaga yari akeneye umuyobozi w’ishuri udasanzwe na bagenzi be badasanzwe ngo bamube hafi bamuhumurize, kuko ngo no kugira ngo abone isabune cyangwa imyenda y’ishuri byari ingorabahizi ariko uyu muyobozi amwitaho bidasanzwe kimwe n’izindi mfubyi zose kugeza bigejejeho aho bumva ubuzima bushoboka.

Ati’’ cyari igihe kibi cyane nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, impfubyi ari nyinshi n’ibikomere ari byinshi cyane mu mitima y’abana benshi, na bamwe mu bafite ababyeyi barahunze batazi aho bari, abandi ababyeyi babo bafunze kwiga bigoye, dukeneye abaduhumuriza bihariye, atwitaho mu buryo n’ubu twibaza aho yakuye uwo mutima,kuko tutiyumvishaga ko tuzavamo abantu bazima bumva bafite icyanga cy’ubuzima, kwiheba ari kwinshi, araduhumuriza,atuba hafi none twavuyemo abagabo n’abagore bashobora kwigirira akamaro bakakagirira n’igihugu cyacu.’’

Avuga ko kugira ngo bishoboke, uyu muyobozi yashyizeho uburyo bw’ubufatanye bw’abana bose,aho nk’abazanye ibikoresho byinshi by’ishuri babishyiraga hamwe ku bushake bwabo n’umutima mwiza bagasaranganya n’abatabifite, abatagira imyenda y’ishuri akayibagurira, abana bakangurirwa gusenga nk’uburyo bubafasha kugira ihumure ry’umutima, byanatumye baba inshuti zidasanzwe ubwabo, ku buryo ngo hari imiryango 9 y’abahize nyuma bagashimana bakabana, na bo bakaba bubatse ingo zigera ikirenge mu cye.

Manirafasha Samuel Blaise yishimira aho ageze mu mibereho nyuma y’ibihe bigoye yaciyemo yiga agahumurizwa n’uyu muyobozi w’ishuri.

Pasiteri Mazimpaka Daniel umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera yavuze ko uretse uku gukunda abana, uyu muyobozi yanazamuye iri shuri bidasanzwe.

Ati’’ yahageze nta mudasobwa n’imwe ishuri rifite, ubu rifite izirenga 135, yasanze hari ibyumba 4 gusa by’amashuri, bimwe babyigiramo abahungu bakabisasamo nyuma y’amasomo bakabiraramo kuko nta handi bagiraga barara, ubu hari ibyumba 16,hari ibyumba 6 by’inyubako y’igorofa, hari amacumbi y’abarezi n’abayobozi, ibiro, aho abana barara heza, ishuri rirazitiye ryose, ubuso bwaryo yarabwongereye cyane, n’ibindi byinshi byatumye ababyeyi twicara hamwe dusanga iyi nka ayikwiye.’’

Ngezahayo Abidan w’imyaka 63, avuga ko byose yabishobojwe n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu n’ubw’itorero ADEPR nyir’ishuri bwamubaye hafi, ababyeyi n’abana bamwumviye, kuko yasanze ryarangijwe na Jenoside yakorewe abatutsi ararisana, byose bigakorwa mu bufatanye, akishimira ko ibyakorwaga babihaye agaciro bakabimushimira n’abana bagakomeza kubizirikana, asaba aba bahize aho bari hose kugira umutima w’urukundo kugira ngo na bo bite ku bari mu bibazo uyu munsi.

Abarangije muri iri shuri bari kumwe n’uyu ari umuyobozi wabo Ngezahayo Abidan n’ababyeyi baharerera.
Bamwe mu bize kuri iri shuri mu byo bubaruhije bishimira ko bamaze kwigira.
Abarangije muri iri shuri bari kumwe n’uyu ari umuyobozi wabo Ngezahayo Abidan n’ababyeyi baharerera.

Izindi wakunda

Bwiza.com