bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke: Ba Gitifu bane b’Imirenge beguye
Amakuru Politiki

Nyamasheke: Ba Gitifu bane b’Imirenge beguye

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge Ine yo mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, beguye ku mirimo ku bw’impamvu bise izabo bwite.

Abeguye ni Niyonzima Jacques wari Gitifu w’Umurenge wa Kagano, Ngendahimana Léopold wayoboraga Umurenge wa Bushekeri, Ndindayino J.Claude wayoboraga uwa Mahembe na Muyisenge Maurice wayoboraga uwa Rangiro.

Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke w’agateganyo,  Ntaganira Josué Michel yavuze ko amabaruwa y’ubwegure bwabo yamugezeho  saa Mbiri zo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2019.

Avuga ko yahise yakira ubwegure bwabo kandi ngo beguye ku mpamvu zabo bwite, aho bavugaga ko hari ibindi bagiye gukora, ibi bikaba ngo ari ibisanzwe.

Abajijwe niba nta makosa baba bavugwaho akaba ariyo abaye nyirabayazana,  Meya Ntaganira yasubije agira ati” Mu kazi amakosa yo ntiyabura, ariko amabaruwa twakiriye avuga ko beguye ku bushake bwabo,uwaba afite ibyaha cyangwa amakosa yakoze mu kazi yabibazwa n’izindi nzego,twe icyo tumaze gukora ni ukwakira ariya mabaruwa no kwemera icyifuzo cyabo.”

Yasabye abaturage kumva ko nta gikuba cyacitse, ko batazabura serivisi za buri munsi baba bashaka ku murenge, mu minsi iri imbere hakazakorwa ibizamini byo gushaka ababasimbura, hagati aho harebwa umwe mu bakozi akaba ari muri uwo mwanya by’agateganyo.

Aba bayobozi beguye bakurikira Meya Kamari Aimé Fabien wakuweho icyizere na njyanama y’aka Karere ku wa 4 Nzeri uyu mwaka. Biteganijwe ko ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019,  hazatorwa Meya mushya.

Izindi wakunda

5 Ibitekerezo

Alex 26/09/2019 10:35 am at 10:35 am

Abo bari ibyitso bya Mayor Kamali,mbega Kamali ajyanye n’abambari be.Hasigaye abambari be babiri aribo Annee Marie na Justine.Annee Marie we ntiyakorwaho kubere kwesa imihigo kdi na Minister yabibahereye inka,urumva ko aramutse yirukanwe babitangira ubusobanuro bwimbitse naho Justine we yahava amaze kurira nk’uko yariraga imbere ya Kamali,Kamali agafata ibyemezo bihubutse kugirango are be ko yakura amarira mu biro bye.

Subiza
Alex 26/09/2019 10:40 am at 10:40 am

Abo bari ibyitso bya Mayor Kamali,mbega Kamali ajyanye n’abambari be.Hasigaye abambari be babiri aribo Annee Marie na Justine.Annee Marie we ntiyakorwaho kubere kwesa imihigo kdi na Minister yabimuhereye inka,urumva ko aramutse yirukanwe babitangira ubusobanuro bwimbitse naho Justine we yahava amaze kurira nk’uko yariraga imbere ya Kamali,Kamali agafata ibyemezo bihubutse kugirango arebe ko yakura amarira mu biro bye,yaramukunguriraga.

Subiza
Alphonse MBIGIRENTE 26/09/2019 11:19 am at 11:19 am

Ko iwacu i Nyamasheke ubwegure bukomeje kwiyongera ra? Ikigaragara cyo ni uko babyita kwegura ku bushake ariko buriya ntihabuze izindi mpamvu zitavuzwe zibiri inyuma. Abaturage b’iyo mirenge babe bihanganye mu gihe batarabona abayobozi bashya. cg akarere kadutumeho twe dufite ubushake, imbaraga n’ubushobozi byo kugakora.

Subiza
Habiyambere Daniel 26/09/2019 11:32 am at 11:32 am

Aba bayobozi ibyo bakoze ni byiza. Ubundi umukinnyi mu kibuga iyo yumva ananiwe ntatekereza ko coach ( umutoza) agomba kumusaba ko Ava mu kibuga aribwiriza nk’intore kuko hanze y’ikibuga haha Hari abasimbura Kandi nabo batojwe.
Abaturage bo turatuje nta kibazo ibi bibaho.

Subiza
Ndahiro Theo's 26/09/2019 4:22 pm at 4:22 pm

Baribaratinze kuko bamwe muribo nubundi wabonaga kuyobora babisigaranye Ku izina gusa. Nibagende ahari abazabasimbura n’uzatorerwa kuyobora akarere bazagira uko bashyira kumurongo ibyagiye bidindizwa n’imiyoborere mibiyarimaze kumunga akakarere.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com