bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Umuhanzi w’Umunyarwanda  yatunguranye ahindura ahari kubera igitaramo cye
Amakuru Imyidagaduro

Uganda: Umuhanzi w’Umunyarwanda  yatunguranye ahindura ahari kubera igitaramo cye

Umunyarwandakazi Fille Mutoni ukorera umuziki muri Uganda bitunguranye yahinduye ahari kubera igitaramo cye ku mpamvu zatangajwe na manaja we, Edwin Katamba.

NK’uko byari byitezwe, igitaramo cya Fille cyari kuzabera muri Selena Hotel mu Mujyi wa Kampala, gusa byaje gutangazwa ko ibi byahinduwe nk’uko Katamba yabwiye Televiziyo ya NBS.

Katamba uzwi nka MC Kats yavuze ko iki gitaramo kizabera muri Hotel yitwa Pearl of Africa nayo iri mu murwa mukuru Kampala.

Kats yabwiye imwe muri Televiziyo zo muri Kampala ati “ Nari nateganyije gukorera igitaramo cya Mama Abi [Fille] muri Selena Hotel mu mwaka utaha, ariko byansabye gutekereza cyane nyuma y’aho Hoteli ya Pearl of Africa impaye aho gukorera ku buntu.”

Bivugwa ko kuri ubu Fille yagarutse muri Uganda nyuma y’igihe ari mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Katamba.

Biteganyijwe ko agiye gushyira imbaraga mu muziki cyane ko ngo azashyira hanze indirimbo enye mbere y’igitaramo cyo mu mwaka utaha.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com