bwiza.com
Ahabanza » Umugabo wanjye yanteje bagenzi be, yababwiye uburyo ngira amavangingo menshi- Nkore iki?
Amakuru Urukundo

Umugabo wanjye yanteje bagenzi be, yababwiye uburyo ngira amavangingo menshi- Nkore iki?

Kera tukiga umubano kwa padiri bajyaga batubwira ko kugira ibanga ry’urugo ari iby’ingenzi ariko umugabo wanjye abara inkuru zose kugera n’aho avuga n’ibyo mu buriri pe!

Ntunguwe kabiri aho abagabo babiri bamaze kungeraho bansaba ko turyamana, baza bituratuza ariko nyuma nkabona intego yabo ku bw’amahirwe bakanerura bakambwira.

Nibyo koko ayo mavangingo ndayafite, kandi n’umugabo wanjye abashije kumfasha kuyazana nkanyurwa pe, ariko na none arazimura.

Umugabo wa mbere yaraje ansanga aho ncururiza ahagura agacupa arasoma mu masaha ntari mfite abakiri, turaganira anaganyira ibibazo afite iwe, wamugani na we aba ambwiye iby’iwe agera no mu buriri.

Byaratinze akomoza no kuri iki cy’amavangingo aho yavuze ko umugore we atayagira kuva babana, nk’umuntu mukuru namubwiye ko bose bagomba gufatanya ibyo bifuza bakabishakira umuti hamwe kandi bigakunda.

Nibwo yeruye atangira ibyo kunsaba ko umunsi umwe nazamukundira tugasambana, ambwira ibintu byinshi agera n’aho ambwira ko njyewe ari sawa ngo umugabo wanjye yarakize, kandi ko ari na we wabimwibwiriye ko mu buriri ntanga umunezero hazamo n’ibi by’amavangingo.

N’uwa kabiri na we yabimbwiye nk’unserereza ariko afite intego y’ubuhehesi, gusa byarantunguye mbajije umugabo wanjye impamvu anganiraho mu kabari yanga kubyemera ariko mbona ko hari icyo aketse.

Si igisebo ariko na none si ibyo kuganirira aho ariho hose, byarantunguye biranambabaza ku buryo nsigaye ngera ku bagabo basangira n’uwanjye nkumva mfite isoni, bandeba nkumva ndamwaye pe. Nkore iki koko?

Mumbabarire nirinze kuvuga amazina yanjye, ndi umunyarwandakazi waciye mu rubohero, nkaba kandi naratojwe umuco wo gufata neza umugabo wanjye mu buryo bushoboka bwose. Murakoze!!

 

 

Izindi wakunda

4 Ibitekerezo

CLAUDE 26/09/2019 2:22 pm at 2:22 pm

Nitwa Claude,

Uyu mubyeyi rwose namugira inama yo kwiyakira,
ntasoni namba akwiriye kugira.kuko ntibamuvuga nabi.
abo bahehesi azajye abasubiza ko afite uwo babana kandi amuhagije kandi ko Gusambana atabbyemerewe ko ari icyaha.
Gusa nyine ,uwo mugabo nawe ,akwiriye kugabanya kumena amabanga yurugo.
Humura,kandi komeza wifate,ntukishinge ibyo bigabo byibihehesi,byananiwe abagore babo.
-Nkubaze ikibazo?; abo bagabo ubemereye mukaryamana,bajya birirwa bavuga ngo uriya mugore ni indaya aratambaza! ugakwira hose!!!
urumva ko izo mvugo zombi zitandukaye.
Ufite umugabo wawe,nibyiza!abandi bihorere.ntanimpamvu yo kubukubaza!
ujye ubamaganira kure bakibikubaza.uti duhindure ibiganiro.
ibihe byiza

Subiza
+250781131573 26/09/2019 9:33 pm at 9:33 pm

Gira ayo wohereza hano kuri Mobile money +250781131573 ubundi nkugire inama kuko ntabyubuntu bikibaho.

Subiza
- 27/09/2019 12:16 am at 12:16 am

Yagukoreye Marketing nziza

Subiza
Mparambo 27/09/2019 10:40 am at 10:40 am

Madame, uzabime amatwi. Abakuganiriza nk’ibyo uzababwire ko utabakeneye bajye bajya kunywera ahandi. Ikindi rero, uzavugane numugabo wawe, umwumvishe ko amabanga y’urugo adakwiye kurnga icyumba, yihane, agusabe imbabazi. Ni biba ngombwa, uzamubwire yiyame izo ngirwanshti ze zishaka kumusenyera ari we biturutseho. Nushaka uzamubwire n’abo ari bo. Azahita ajya kubiyama bamucikeho ari na ko kukuzinukwa burundu, bibe biguhaye amahoro.
Imana ibigufashemo.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com