bwiza.com
Ahabanza » Claire ni umukobwa w’i Kigali, yahishuye ko boss we yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato
Amakuru Ubuzima

Claire ni umukobwa w’i Kigali, yahishuye ko boss we yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato

Claire* umukobwa w’imyaka 27 uba i Kigali mu Rwanda avuga ko mu myaka itatu ishize yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato ariko ntiyareze kandi ntaravuga ku mugaragaro uwabimukoreye, gusa kuri we ni igikomere kidasaza.

Mu bihe bya vuba bishize, ku mbuga nkoranyambaga hari abakobwa b’Abanyarwandakazi banditse bavuga amazina y’abo bavuga ko bakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Cynthia Umurungi impirimbanyi (activist) y’uburenganzira bw’abagore avuga ko nta kintu cyoroshya umutima w’uwasambanyijwe ku gahato nko kubona ubutabera.

Me Rwagasore Jean Claude avuga ko ubutabera bushingira ku bimenyetso, kandi ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari bimwe mu bigorana kubonera ibimenyetso.

Itegeko mu Rwanda rivuga ko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha bihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 15.

Madamu Umurungi avuga ko abagore n’abakobwa kuvuga ibyaha nk’ibi byabakorewe bikwiriye ariko hakiri imbogamizi nyinshi zirimo na ‘sosiyete’ ikirengera abakoze ibi byaha.

Claire* [izina twamuhaye kuko atifuza gutangazwa] yabwiye BBC ko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato n’uwari umukoresha we, ariko agifite umutima uremereye kubera ibyabaye.

Cynthia Umurungi avuga ko icyaha nk’iki gisigira uwagikorewe ipfunwe, ihungabana n’ubwoba bwo kuvuga ibyabaye kuko abenshi muri ‘sosiyete’ bakiri ku ruhande rw’uwakoze icyaha.

Ati: “Niba nk’uwo muntu ari umuyobozi wawe uravuga uti ‘ndabivuga se aka kazi? ndabivuga se nihatagira ikimubaho?’, abantu bashyizeho impamvu zituma ikosa rishobora kujya ku bakorewe ihohoterwa.

“Niyo mpamvu ugumana icyo kintu kuko uravuga uti ‘ntibagiye kuncira urubanza’. Kuko kugira ngo abantu bemere ibyamubayeho ubwabyo ni ikibazo”.

Claire* avuga ko abantu bacye cyane aribo yatinyutse kubwira ibyo umukoresha we yamukoreye, avuga ko bikiba yatinye kugana ubutabera kubera imbaraga z’uwamufashe ku gahato.

Bamwe ubu bandika ku mbuga nkoranyambaga, bakavuga mu mazina abo bashinja kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umurungi ati:”Biragoye ko buri mukobwa cyagwa buri mugore wese yatinyuka kuvuga kuko hari igitutu gituruka muri ‘sosiyete’ cyangwa no mu nzego ziba zigomba gukora iperereza yewe n’ayo mategeko.

“Usanga hari n’ibyabaye bikabije byo gufata ku ngufu ariko abantu bagakomeza kukubaza ngo zana ibimenyetso bibihamya.

“Nonese, umuntu yagufatiye mu cyumba cye yenda ari boss wawe, ukaba waratewe ubwoba ko ingaruka zo kumuvuga zizaba mbi, watangira no kubivuga bakavuga ngo garagaza ibihamya!!”

Cynthia Umurungi avuga ko hari abantu benshi bakorerwa ibi byaha ariko ntibavuge kubera izo mpamvu n’izindi, ndetse ngo n’izbgaragaye ntibihanwe bikwiye ngo bitange urugero.

Claire* avuga ko agifite ubwoba bwo kuvuga kumugaragaro cyangwa gutanga ikirego ku byamubayeho, ariko ngo umutima we yumva buri gihe ubimuhatira.

Yemeza ko nta bimenyetso bihagije agifite bishinja uwo avuga ko yamusambanyije ku gahato, ariko na none akumva atazakomeza kubiceceka igihe cyose kuko bigaruka mu bitekerezo bye buri gihe.

Me Jean Claude Rwagasore, umunyamategeko akaba n’umwunganizi mu nkiko, yavuze ko imanza zo gufata ku ngufu n’irindi hohotera rishingiye ku gitsina zisaba ibimenyetso simusiga.

Ati: “Ibi byaha byo bigira umwihariko wabyo mu ikorwa kuko hari ubwo bitangira bisa n’ubwumvikane kubera inyungu runaka.

“Ugasanga ari umukoresha ushaka gusambanya umukozi we cyangwa umuntu uri gusaba akazi. Kandi bose nta uri munsi y’imyaka 18”.

Avuga kandi ko usanga ibi bimenyekana nyuma y’igihe, rimwe na rimwe habayeho ibibazo hagati y’abo bombi.

Bwana Rwagasore avuga ko ibyaha nk’ibi bigoye kubibonera ibimenyetso mu gihe hashize igihe bikozwe.

Ati: “Iyo nta kimenyetso na kimwe rero uwaregaga ashobora guhinduka uregwa kuko no gusebanya ni icyaha.

“Uwafashwe ku ngufu cyangwa uwahohotewe mu buryo runaka iyo nta bimenyetso nta butabera yabona”.

Madamu Umurungi avuga ko abagore n’abakobwa bagihohoterwa gutyo kuko ababibakorera abenshi bakibarusha imbaraga muri ‘sosiyete’, mu kazi, mu butunzi no mu kugira ababarengera.

Avuga ko ikibabaje ari uko umukobwa cyangwa umugore agisabwa kwemeza ibyamubayeho kandi hari ‘sosiyete’ irengera uwabimukoreye.

Gusa avuga ko uko sosiyete igenda itera imbere, uko ibibazo bigenda bivugwa, abakorerwa ibi byaha nabo bazakomeza gutinyuka bakabivuga mu buryo bunyuranye.

Ati: “Niba mu bakobwa 10 hari umwe ugize imbaraga zo kubivuga, na sosiyete ikaba iri kugenda ibyumva bakamushyigikira, n’abo icyenda(9) basigaye harimo abazatinyuka”.

Me Rwagasore we avuga ko hakwiye kubaho ubukangurambaga buruseho, abantu bagatozwa kumenya icyo bakora mu gihe bakorewe ibyaha nk’ibi.

Ati: “Niba umuntu agufashe ku ngufu, cyangwa ubona ariho aganisha muri izo nzira, bivuge kare, bika ibimenyetso nk’ibyo mwandikiranye n’ibindi…

“Ariko niba waricecekeye hashira igihe ugashaka ubutabera nta bimenyetso bizagorana”.

Madamu Umurungi ati: “Kubivuga ni byiza, kandi nintabivuga uyu munsi, cyangwa igihugu ntigishyireho ‘system’ indengera, n’umwana wanjye w’umukobwa nta kizere afite ko mu myaka izaza azaba muri ‘sosiyete’ imurengera”.

Claire* we ntabwo aramenya icyo azakora, niba azakomeza guceceka akabana n’icyo gikomere cyangwa azavuga ibyamubayeho n’uwabikoze adafite ibimenyetso simusiga.

Madamu Umurungi, avuga ko abakorerwa ihohoterwa nk’iri bagaceceka ari benshi, ariko kubiceceka bitazazana impinduka.

Izindi wakunda

Bwiza.com