bwiza.com
Ahabanza » DUHE IMANA IGIHE – Rev. Nibintije
Amakuru Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

DUHE IMANA IGIHE – Rev. Nibintije

Amaganya 3:25-26

“ Imana ibera mwiza umwiringira, abera mwiza ubugingo bukomeza kumushaka. Ni byiza ko umuntu ategereza, ndetse agategereza agakiza k’ Imana ye acecetse.”

Byamfashe imyaka 21 kugira ngo ntangize ministere yanjye y’ Ivugabutumwa yitwa MENI ndetse n’ ishuri rya Bibliya ryitwa NEMI INSTITUTE

Byasabye Mose imyaka 80 kugira ngo abe umuyobozi mwiza.

Yesu Kristo Umwami n’ umukiza wacu yakoreshe imyaka 30
mu gutegura ministere ye.

IGIHE NI INSHUTI YAWE.

Wikwihutisha ibintu.

Ibuka “KWIHANGANA” ni intwaro ikomeye idufasha kutibeshya mu rugendo twafashe rutugeza ku ibisubizo byacu biva ku Mana yacu.Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Imana ibidufanyemo ..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034(WhatsApp)

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

+250781131573 29/09/2019 12:48 am at 12:48 am

Imana twayihaye igihe ahubwo umenya itacyumva ese ubwo wasenga imyaka isaga mirongo itatu uyisaba ubuzima bwiza ugaheba ubwo iyo mana koko yaba itagondoza umuntu? Njya mbona nabarinze basaza mpaka bavuye mu buzima bagitegereje ….. Njya numva ngo kera basengaga Ryangombe bakabona ibitangaza none aho dutangiye gukurira ibya Mohamad na Yesu niyo mana tutazi ibintu byasubiye irudubi kuko kuko yaba Mohamad yaba Yesu yaba iyo Mana mutubwira ntacyo wayisaba ngo ikiguhe ubwo iyo ni mana ki? Ko ntarabona Pasiteri ,Padiri, Cg Sheikh bafasha ababagana ahubwo bakibutsa abantu gutanga ibyo bafite ? Gusa sindabona umuntu wigisha ibyiyo mana ugira impuhwe ku bakene.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com