bwiza.com
Ahabanza » Kagame yakuriye inzira ku murima abiha guha Afurika ibyo ikwiriye gukora
Featured Politiki

Kagame yakuriye inzira ku murima abiha guha Afurika ibyo ikwiriye gukora

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yibukije abo mu burengerazuba ko bakwiye gucika ku muco wo kumva ko bari aho ngo babwire Abanyafrika icyo bakwiriye gukora.

Kagame uri mu nama ya 74 muri Amerika, ibi yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyeshuri, abarimu n’abandi banyacyubahiro bo muri Kaminuza ya Columbia kuwa Kane tariki ya 26 Nzeri uyu mwaka mu Mujyi wa Newyork.

Yavuze ko abo mu burengerazuba bagomba kumenya ko iyi myumvire yo gutanga amabwiriza ku banyafrika, nta mwanya ifite mu Isi ya none. Asaba ko habaho ubwubahane mu biganiro n’ubufatanye bubyarira inyungu impande zombi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko aho bigeze ubu amahitamo y’u Rwanda na Afurika akwiye kubahwa aho kugira ngo atangwe nk’amabwiriza.

Yemeza ko ubusanzwe Abanyafurika bagaragazwa nk’abatazi icyo bashaka, bityo n’abandi bakaba bari aho bagerageza kubatekerereza.

Ati “ Iyo ni yo myumvire iriho. Bimeze nk’aho ibyo tuzi, tubamo ndetse tubona bisaba ko hari undi uva ahandi akaza kubiha umugisha.”

Perezida Kagame yavuze ko hari n’abakuru b’ibihugu ubwabo batemera ibyo baba bakoze mu bihugu byabo, ahubwo bakirukira mu bitangazamakuru byo mu burengerazuba , ngo bibavuge neza.

Yavuze ko habaho abayobozi ba Afurika bahatwa ibibazo n’abo yise ab’ahandi’ ku bibera mu bihugu byabo.

Ati “ Benshi mu baperezida ba Afurika nanjye ndimo, bahura buri gihe n’ab’ahandi babahata ibibazo kuri buri kimwe bavuga ko kitagenda neza mu bihugu byacu.”

Yemeza ko akenshi usanga kunenga ibitagenda neza mu bihugu bya Afurika bitagendera ku bimenyetso bifatika, ngo ahubwo ni ku byiyumviro.

Perezida Kagame ashimangira ko abaperezida bo muri Afurika nta wundi bagomba ibisubizo by’ibibera mu bihugu byabo uretse abaturage bayoboye. Avuga ko ari ukwibeshya kumva ko ibindi bihugu byamenya icyo igikwiriye Afurika kuko ifite impumbero yayo.

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Karekezi Casimir 29/09/2019 6:55 pm at 6:55 pm

Abanyafurika nibareke gusaba imfashanyo buri gihe yuko ntawagufasha ngo areke iyo mfashanyo uyikoresha ibyo wishakiye!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com