bwiza.com
Ahabanza » Minisiteri y’Uburezi yanenze ibyakorewe umwana wa Lion Imanzi
Amakuru Mu mashuli

Minisiteri y’Uburezi yanenze ibyakorewe umwana wa Lion Imanzi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yihanangirije abarimu ku bikorwa bakorera abanyeshuri bikabatesha agaciro.

Dr Munyakazi yatangaje ibi nyuma y’aho uwitwa Lion Imanzi yanditse kuri twitter avuga ko umwana we w’imyaka irindwi, yogoshwe igice kimwe cy’umusatsi n’abarimu be.

Dr Munyakazi yagize ati “Ni amakosa gukoza isoni umunyeshuri imbere ya bagenzi be, byaba mu rugo cyangwa ku ishuri.”

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/09/25/lion-manzi-ntiyakiriye-uburyo-abarimu-baciye-imirongo-mu-musatsi-wumwana-we/

Mu gukoma urusyo n’ingasire,  Dr Munyakazi yavuze ko umunyeshuri agomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’ishuri arimo: kugira imyitwarire myiza, isuku, kwambara neza n’ibindi.

Imanzi yabwiye TNT dukesha iyi nkuru ko ubuyobizi bw’ishuri bukwirye gukorana n’ababyeyi ku bijyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri nk’uko bigenda no ku bindi birimo inama, n’amafaranga y’ishuri.

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Karori 28/09/2019 6:38 pm at 6:38 pm

Eh! ibi nibyo byishe uburezi bwacu ababyeyi nabo bafitemo uruhare cyane! byageraho ngo icyamamare ibyo bigize nibiki bamenyeko itegeko ry’ikigo rigomba kubahirizwa uwo uri wese nta rwitwazo!!!!

Subiza
saul 29/09/2019 12:35 pm at 12:35 pm

ariko ibi byahozeho na kera Aho umwana yashoboraga kujya ku ishuri atogoshwe bakanyuzamo imakasi kugira ngo bamuhe motivation yo kwiyogoshesha, sinumva rero kuba umwana Ari uwa Lyan Manzi aribyo byateza ikibazo,nakwibaza nti se nka se w’umwana Niki yakoze kugeza ubwo umwana ajyana umusatsi ungana kuriya ku ishuri kuki atafashe iyambere ngo amwogosheshe nk’uko bikwiye??

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com