bwiza.com
Ahabanza » Dukure amagambo y’ urucantege mu ntambara turimo – Rev. Nibintije
Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Dukure amagambo y’ urucantege mu ntambara turimo – Rev. Nibintije

Soma: Kubara 13:32-33

Mose yohereje abagabo 12 kujya gutata igihugu Imana yari yabaye.Icumi muri bo bagaruka bavuga amagambo y’ amangambure, amagambo y’ ububwa ubwo bavuga bati

” Ntacyo turi cyo, kuko tumeze nk’ inzige imbere yabo”

Abandi babiri aribo YOSUWA na KAREBU bo baza bavuga amagambo y’ Intsinzi, amagambo y’ abantu ba bagabo nyabo ubwo bavugaga bati

“ Twatoranijwe kuba mu kipe ihora intsinda, tuzabarya n’ imitsima kuko ijambo ry’ uwaduhaye kiriya gihugu ni “final”.

Intsinzi ni yacu…..

Imana ibahe umugisha….!

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123266034(WhatsApp)

Twitter: @ivugabutumwa

Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

+250781131573 k.f 29/09/2019 9:46 pm at 9:46 pm

Abantu ntibagisenga? Igisubizo nuko nubu basenga . Twibaze ?!! Niba umuntu asenga ntasubizwe bivuze ko uwosenga ari uwusanzwe !! Ninko gukorera Sobuja utaguhemba.!!! Kuki iyo tugiye guhabwa ingero zabo imana yasubije kubusabe bwabo tubwirwa abantu ba kera tutanazi !! Wenda ntibanabayeho!! Kuki tudahabwa ingero zibyo tubona ?? Urugero: nkubu Paseteri niba yesu Cg Imana yarakugiriye ubuntu ubwo bivuze ko nawe ubufite !! Kubwibyo nyoherereza nka $1.000 ($igihumbi) nikure mubukene . Bimbere n’isomo ko abo yesu akorera mo ari abanyempuhwe kandi ntibizatangirire aho ahubwo nzabe n’umugabo wo kubihamya ko Yesu akora ibitangaza. Tks

Subiza
Mucyo 30/09/2019 2:54 pm at 2:54 pm

Wowe K.F ibi uvuze nange ndabishyigikiye kuki duhabwa ingero zabakera tutanazi kuki tudahabwa ingero zibyo ducamo ubwacu ibyimana nibipindi tubwirwa . Ka turebe niba uyu pasteri ari bukore uwo mukoro ( devoir) woroshye … Gusa nawe nabikora muriryo zina rya yesu nawe uzabe umugabo wo kubihamya .

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com