bwiza.com
Ahabanza » Muhanga:  Ababyeyi  barasabwa gutoza abana  umuco wo gusoma bakiri bato
Amakuru Mu mashuli

Muhanga:  Ababyeyi  barasabwa gutoza abana  umuco wo gusoma bakiri bato

Mu muganda rusange  w’abaturage wabereye mu murenge wa Cyeza  mu karere ka Muhanga ,abawitabiriye basabwe  gufasha abana babo bakagira umuco wo gusoma  bakiri bato cyane cyane ururimi rw’ikinyarwanda ngo kuko  umwana wabitojwe akiri muto bituma akura abikunze ndetse  bikazamufasha no kwiga andi masomo yigishwiriza mu ishuri .

 Uwineza  Marie Claude  umukozi wa Minisiteri y’umuco na siporo  Minispoc avuga ko nyuma yo kubona ko hari abana batazi gusoma ikinyarwanda  iyi minisiteri ndetse n’iy ‘uburezi basaba ababyeyi gufata iya mbere mu gushishikariza  abana gukunda gusoma kandi ngo iyo umwana abikoze akabona n’umubyeyi abimufashijemo arushaho kubikunda.

Agira ati «babyeyi mukundishe abana gusoma munabashakire ibyo basoma mubagurire udutabo cyangwa ibinyamakuru  ntimwumve ko utanze amafaranga 500 cyangwa 1000 ukagura igitabo azaba apfuye ubusa ,uko muzigama amafaranga y’icupa ,ay’imyambaro cyangwa ibyo kurya abe ari nako munazigamira ibyo bitabo by’abana ikindi  munabakundishe kugana amasomero ,ntimwumve ko kwigisha umwana gusoma ari ikintu gihenze ahubwo mwumve ko igihenze ari ukubiha agaciro ».

Uwineza  kandi akomeza avuga ko  ubu buryo bwo gufasha abana ari no kubafasha kumenya gutanga ibitekerezo  bakiri bato ,ku badafite ubushobozi bwo kugura ibitabo ngo bashobora no gufasha abana  bagendeye ku bidukikije harimo ibyanditse ku myenda cyangwa ibyapa .

Ku ruhande rw’ababyeyi  muri uyu murenge wa Cyeza  bamwe bavuga ko bitewe n’imiterere y’imirimo yo mu cyaro ngo ntibabona umwanya  wo kuba bafasha abana ,cyane cyane ngo abagore kuko baba barebwa na byinshi mu gihe abagabo  bo baba bigiriye mu tubari abandi bakaba ba ntibindeba abana bagaharirwa abagore.

Mujawimana  Redempta umwe mu babyeyi bahatuye avuga ko  nta kanya ajya abona ko gufasha abana be kuko ngo  aba asabwa gukora imirimo myinshi ikindi kugura ibitabo ngo ntiyabona ubushobozi bwabyo kubera ubukene.

Agira ati « ntabyo njya nkora icyakora njya numva bicaye babiganira ibyo bize ku ishuri  ariko kuba nafata akanya ngo ndebe mu makayi yabo byo sinabibonera umwanya ,mba ngomba guhinga nkabatekera  nkanashaka amatungo ibyo arya ,umugabo aba yigendeye mu isanteri aho abandi bari sinakubeshya we ngo yanabibonera umwanya».

Ntagwabira  Emilien umukozi ushinzwe amashuri y’incuke , abanza n’amasomero mu karere  ka Muhanga avuga ko mu mashuri 123 ari muri aka karere harimo 111 ya Leta  n’afashwa na Leta aya mashuri yose ya Leta ngo afite ihuriro ryo gusoma ku mudugudu aba afite n’abakangurambaga mu gusoma babiri kuri buri huriro bafasha abana kumenya gusoma neza ikinyarwanda  kandi badategwa n’ibyo basoma , bagasoma bakurikije utwatuzo kandi agaragaza n’amarangamutima y’ibyo barimo gusoma.

Hakurikijwe ibipimo bigenderwaho   mu Rwanda Umwana ngo uzi gusoma ku kigero cyiza  uri mu mwaka wa mbere aba agomba gusoma amagambo ari hagati ya 10 na 20 ku  munota umwe , ku mwana uri mu mwaka wa muwa 2 amagambo hagati ya 20 na 39 ku munota naho muwa 3 hagati y’amagambo 40 na 50

Mu bushakashatsi bwakozwe na  Minisiteri y’uburezi mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko abana bari mu mwaka wa mbere kugeza muwa 3 w’amashuri abanza abana bari bazi gusoma neza kandi bumva ibyo basoma bari ku kigero cya 35% naho abangana na 65% barangizaga kwiga batazi gusoma ikinyarwanda.

Umukozi wa Minispoc, Uwineza Marie Claude, asaba ababyeyi kuzigama amafaranga yo kugurira abana ibitabo

Uwambayinema  Marie Jeanne ̸ bwiza.com

 

Izindi wakunda

Bwiza.com