bwiza.com
Ahabanza » Umurinzi wihariye w’Umwami wa Saudi Arabia yishwe arashwe, abandi barakomereka
Amakuru Politiki

Umurinzi wihariye w’Umwami wa Saudi Arabia yishwe arashwe, abandi barakomereka

Generali Abdelaziz al-Fagham wari umurinzi wihariye w’Umwami Salman wa Arabia Saoudite yishwe arasanywe na bagenzi be kuri uyu wa 28 Nzeri 2019.

Polisi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’igihugu, Saudi Press Agency (SPA) ko Fagham yarasiwe mu mugi wa Jeddah mu masaha y’umugoroba, nyuma apfira mu bitaro azize ibikomere by’amasasu.

Fagham yarasiwe hamwe na bagenzi be barindwi barimo abarinda umutekano, ubwo yari yagiye gusura inshuti ye.

Amakuru ava mu buyobozi bukuru avuga ko Fagham yarashwe na mugenzi we, Mamdouh al-Ali.

” Fagham yari yasuye inshuti ye muri Jeddah. Ali yari yasubiye mu rugo, agaruka afite imbunda mu ntoki, ni bwo yaje kurasa Fagham, abani babiri barakomereka.”

Nyuma, Ali yanze kurambika imbunda yari afite, na we aricwa ariko abandi batanu barakomerekera mu kurasana kwahabaye.

” Ali na we yapfuye, abandi barinzi batanu barakomereka nyuma yo kurasana kwabayeho ubwo yangaga kurambika intwaro hasi.” SPA.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com