bwiza.com
Ahabanza » Gisagara: Abambuwe amasambu bahangayikishijwe no kuba bakiyasorera
Amakuru mu Rwanda

Gisagara: Abambuwe amasambu bahangayikishijwe no kuba bakiyasorera

Abaturage  bari bafite amasambu mu gishanga cy’Ahitwa mu Ruvugangoma  mu kagari ka Kimana mu murenge wa Musha ,bahangayikishijwe  no kuba barimo gusorera amasambu yabo bahoze bahinga bakaza kuyamburwa  agahabwa abandi baturage nyuma yo kwishyura amafaranga 2000 bayaha uwari umukozi  w’umurenge wari ushinzwe gutunganya igishanga ubu bakaba batazi aho aherereye.

Ndamage  Patrick umwe mu baturage bambuwe isambu  ye avuga ko uwitwa Cléophas  wari umukozi  w’umurenge wa Musha yaje  agatangira gukata imilima yabo acamo imigende  y’amazi maze asaba abaturage ko ushaka kubona umulima  yishyura ibihumbi bibiri utayafite akavamo hagahabwa abayafite.

Agira ati« umuturage wari uhafite umulima akabura ariya mafaranga  yarahamwakaga hagahabwa uyafite ndetse abari bafite ubushobozi bagiye banafata imilima nk’icumi  ,kandi ntabwo hari mu kwa Leta yari amasambu yacu abaturage ubu bahahinga ibigoli twe dukanuye amaso kandi hari mu kwacu ».

Samuhunde Alexandre  nawe watwariwe umulima avuga ko ikibabaza ari uko iki kibazo cyabo bakigejeje ku muyobozi w’akarere  ka Gisagara ubwo yabasuraga mu nteko z’abaturage bakamugezaho ibibazo byabo ndetse anategeka ubuyobozi  bw’umurenge gusubiza aba baturage imilima yabo ariko ngo yaba umurenge cyangwa akagari ntabwo bwigeze bucyemura iki kibazo .

Mu gihe aba baturage bari batangiye guhinga iyi milima  ndetse bamwe baranatangiye gutundiramo ifumbire ,nyamara ngo batunguwe no kumva ubuyobozi bw’akagali  bubabwira ko iyo milima batayifiteho uburenganzira cyeretse ngo abatanze ariya mafaranga.

Agira ati «Meya akimara gutegeka  ko bayadusubiza twarishimye cyane dusubira mu milima yacu n’abari barayahawe bemera kuyadusubiza ariko ubuyobozi bw’akagari n’umurenge aho kuducyemurira ikibazo ahubwo buraduteranya n’abaturage  ,baratubwioye ngo nta burenganzira tuyifiteho ngo nituyisubize abatanze ariya mafaranga kandi Meya yarasize avuze ko badusubiza imilima yacu hashize nk’amezi abiri avuye aha ».

Tumusifu  Gerome umunyamabanga nshingwabikorwa  w’umurenge wa Musha avuga ko aho hantu abaturage bambuwe hasa nk’igishanga kuko hahingwa ibigori n’imboga ,icyakora ngo uwo mukozi  watwaye amafaranga y’abaturage Cléophas ntamuzi kuko mu bakozi ubu ayoboye muri uyu murenge atarimo ,

Agira ati « igishanga tugitanga mu nyungu rusange aho mu Ruvugangoma  hagaragara nko mu gishanga ,kandi ni ahantu hatunganijwe igisigaye ahasigaye turaje dukurikirane  icyo kibazo cy’abatanga amafaranga kuko mu by’ukuri ubutaka bwa Leta cyangwa ibishanga ntabwo bitangirwa amafaranga kandi n’iyo yatangwa  ajya mu isanduku ntabwo ajya mu mufuka w’umuntu umwe»

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa kandi avuga ko nubwo uyu yaba atakiri umukozi w’umurenge ngo bafite inshingano zo kumushakisha kugira ngo aryozwe ayo mafaranga yahawe n’abaturage maze  akabatangira imilima.

Nubwo kandi uyu muyobozi avuga ko aha hantu ari mu gishanga abaturage bo bavuga ko ari uduce duto duto twagiye dukatwa ku milima  yabo I musozi ndetse aha hantu ngo hakaba nta n’amazi ahari nk’uko ibishanga ubusanzwe biba bimeze.

Icyakora Gitifu Tumusifu avuga ko iki gishanga cyatunganijwe ndetse kikaba kirimo n’umugomero  hakaba hazakommeza no gutunganwa ikindi gice cyacyo gishyirwamo imiyoboro y’amazi.

Gitifu w’umurenge wa Musha, Tumusifu Gerome avuga bagiye gushakisha uwatwaye amafaranga y’abaturage

Uwambayinema Marie  Jeanne ̸  bwiza.com

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Mucyo 30/09/2019 3:23 pm at 3:23 pm

Ibi bintu ndumva arugesebya leta y’ubumwe …ubwo bakwambura isambu barangiza bakayigusoresha ku mbaraga ? Sha muzi gusebya leta pee!! Ndumiwe.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com