bwiza.com
Ahabanza » Jya uhora usengera umugore wawe- Rev. Nibintije
Amakuru Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Jya uhora usengera umugore wawe- Rev. Nibintije

Imigani 18:22

“ Ubonye umugore mwiza, aba abonye ikintu kiza, akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.”

Umugore ni ingenzi K’ubuzima. Ni mugenzi wawe, ni umukunzi, ni mama w’abana bawe ndetse akaba n’inshuti yawe. Ni we ugutera imbaraga mu gihe uri mu bibazo, mukanafatanya ibyishimo. Uburyo bwiza bwo kumwereka agaciro afite kuri wowe ni ukumusengera buri munsi, ukanamuvugaho ijambo.

Iri ni isengesho ryo muri Bibiliya wasengera umugore wawe: Data, Ndagushimiye ku bw’umufasha wange. Ni uw’agaciro kurusha ibindi by’agaciro biriho. Ndamwizera kandi nishimiye ko yabaye umugisha mu buzima bwange. Uyu munsi nje imbere yawe ahanini ku bwe.

Ndasenze ngo uhe umugisha ubugingo bwe, ibitekerezo bye ndetse n’umubiri ku bw’uwo ari we n’ibyo akorera umuryango wacu ndetse n’urugo. Ngushimiye kuba ari mwiza, umunyamurava, amerewe neza kandi akaba ahirwa mu byo akora.

Ngushimiye ko yubahwa, agafashwa kandi agakundwa n’umuryango we, inshuti, abaturanyi, abo bakorana kandi nkagushimira ko babona agaciro ke. Ndagusaba ngo ukomeze umwiyegereze kugira ngo amenye ubugari n’uburebure bw’urukundo umukunda ndetse n’uko umukunda byimazeyo. N’ubwo ku Isi hari abandi bagore bubashywe kandi b’abanyabubasha, mfite ishimwe ry’uko mfite umugore wange nka mugenzi wange, umukunzi ndetse n’inshuti.

Nzamuye amashimwe yose ku bwo kumuzana mu buzima bwange, ukaba unakomeje kunyigisha kuba umugabo yifuza. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Imana iguhe umugisha!!!

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Aline 30/09/2019 6:29 pm at 6:29 pm

Niyo mpamvu mpora mvuga nti ibi bitabo bya Qor’an na Bilbe bikwiye gukorwa bigasibirwamo naba babyigisha bakajijuka ?! Impamvu nkuyu mu PASITERI aragira ati < umugore aruwo gusengerwa !!! Ese umugabo we suwo gusengerwa ? Erega ubusanzwe umunyabyaha niwe usengerwa !! None uyu PASITERI nawe NGO umugore nuwo gusengerwa!! PASITERI we uradusuzuguye twe abadamu. Niyo mpamvu nunze mubitekerezo byuwukunda kwandika namba ye ya +250781131573 K.F 👈Uzi gucumura ibyimana na babyigisha koko ntawakizera ukuri kwabyo. Amahoro ku bakunda u Rwanda mwese.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com