bwiza.com
Ahabanza » Mc Philos umaze kubaka izina mu misango y’ubukwe yagaragaje iby’ingenzi abategura ubukwe bakwiriye kwitondera
Featured INKURU TWABAHITIYEMO Ubukwe

Mc Philos umaze kubaka izina mu misango y’ubukwe yagaragaje iby’ingenzi abategura ubukwe bakwiriye kwitondera

Mc Philos ni umwe mu bayobora ibirori (Master of ceremony) ba mbere beza hano mu Rwanda bitewe n’ubuhanga n’indangagaciro agenda agaragaza. Uyu musangiza misango (MC) umaze kuba ishyiga ry’inyuma mu kuyobora ibirori bitandukanye cyane cyane mu bukwe, ni umugabo umaze kubaka izina muri uyu mwuga bitewe n’ubunararibonye ndetse n’itandukaniro n’abandi bakora uyu mwuga agenda agaragaza nk’uko benshi babitangaza.

Mu rwego rwo gufasha abategura ubukwe , Mc Philos wihebeye umuco nyarwanda yatanze umusanzu ku bategura ubukwe agaragaza urutonde rw’abanyamirimo bakenerwa mu bukwe ku buryo uwabikuriza nta kabuza yagira ubukwe bwakwizihira bose.

  1. Umukwe n’umugeni:. Ubukwe ntibushora kuba aba bombi batarabyemeranyijweho. Iyo gahunda bayemeranyijweho , bakaba bose bahari kandi babishaka , nibo shingiro ry’ubukwe .
  2. Umusangwa Mukuru n’Umukwe mukuru: ni abanyamisango bahagarariye umuryango w’umukobwa( umusangwa mukuru) ndetse n’uhagarariye umuryango usaba umugeni. Guhitamo neza abanyamisango babimenyereye ni byiza kuko aba baba bahagarariye imiryango yombi.
  3. Umuhuzabikorwa (coordinator w’ubukwe): uyu ni umuntu uba ufite inshingano zikomeye cyane kuko mubukwe ikintu cyose gikenewe niwe ukibazwa. Ni byiza ko aba yifitemo ubushobozi bwo guhuza ibikorwa,gukorana n’abantu b’ingeri zose cyane ko usanga abenshi nta bumenyi buhambaye bafite mu bijyanye n’ubukwe.
  4. Umuyobozi w’ibirori(MC) :Iyo umugeni ahisemo umusangizamisango(Mc) yabihaye agaciro gake akenshi birangira ababaye. Iyo uhisemo neza Mc, ubukwe buraryoha bwaba buciriritse cyangwa buri ku rwego ruhanitse kuko Mc afite uruhare ntasimburwa mu migendekere myiza y’ubukwe nk’uko n’ababukoze babihamya.Mu byo wagendera ho uhitamo Mc ni byiza kureba ibi bikurikira: Kuba afite ikinyabupfura,kuba avuga imvugo isukuye,kuba azi uko imisango ikurikirana,kuba yambara neza(smartness) no kuba azi kuyobora gahunda ajyanisha n’amasaha(Time management)

Mubyo mbona byakagomye gushingirwaho,MC byibura yakagomye kuba arangwa n’ibi bikurikira:

  • Kuba azi neza Ikinyarwanda: kumenya ikinyarwanda kimbitse cyangwa urundi rurimi mu gihe ubukwe burimo n’amanyamahanga binezeza nyir’ubukwe ndetse n’ababutashye,ntavuge ibiterekeranye,…..
  • Kuba azi umuco n’amateka cyane cyane bijyanye n’imisango y’ubukwe: burya nko gusaba no gukwa ni umuco nyarwanda. Mc ufite ubumenyi ku amateka ya kera birafasha cyane mu misango:uko imisango yakera yakorwaga,amagambo yihariye yakoreshwaga,ibihugu bya kera,.…
  • Kuba ashobora guhuza neza abanyamisango(abasaza) kugira ngo babashe kumvikana cyane cyane abanyamisango baba badaheruka gukora iyo mirimo.
  • Kuba yambara neza bigaragara ko yubahirije nyir’ibirori (SMARTness) ndetse no kuba azi gususurutsa abantu mu byo avuga, mu byo akora no kunezeza abantu kandi bitari iby’inkundarubyino.
  • Kuba azi Kuvuga neza kdi agira imvugo isukuye “eloquence”.
  • Kuba ari umuntu uzi gufata imyanzuro myiza atitaye ku mabwire y’abandi bantu kugira ngo yubahirize ibyo umugeni yamusabye yubahiriza igihe kandi yubahiriza gahunda yahawe.

5. Cameraman na photographe: muby’ukuri umuntu wese ukoze ibirori aba yifuza gusigarana urwibutso rw’umunsi we. Ni byiza gutekereza kuri photographe na cameraman babisobanukiwe kandi b’inyangamugayo kugira ngo bakore amafoto n’amashusho ajyanye n’ubukwe.

6.Time keeper: burya kubahiriza igihe ni ingenzi cyane mu bintu byose by’umwihariko mu bukwe.Iyo ubukwe bwakererewe ntabwo bunogera ba nyirabwo ndetse n’ababutashye kuko usanga ibintu byose birimo gukorwa huti huti (under pressure). Niyo mpamvu umuntu ushinzwe kubahiriza igihe ari ngombwa kandi akabikora ntawe ahutaje.

7.Parrain na maraine: Ni abantu b’ingenzi cyane kuko nibo bajyanama ba mbere murugendo rushya umukwe n’umugeni baba batangiye rwo kubana nk’umugore n’umugabo.

8.Abaherekeza b’icyubahiro (Garçons d’honneur&filles d’honneur): aba ni abaherekeza umukwe n’umugeni;nabo baba ari abantu b’ingenzi mu bukwe. Mu kabahitamo nibyiza gutekereza aho batuye n’aho ubukwe buzabera kuko hari igihe ufata umuntu utuye kure cyane y’aho ubukwe bubera akazakerererwa bigatuma hari ibitagenda neza.

9.Ushinzwe imodoka (charoi): uyu ni umuntu ukurikirana ibijyanye n’uburyo abantu bagomba kugenda uhereye ku mukwe n’umugeni kugeza ku batumirwa mu bukwe muri rusange.

10.Chef de protocole: kwakira abashyitsi ni ingenzi cyane by’umwihariko kubamenyera ibyicaro bitandukanye. Umuyobozi w’aba bantu rero akwiriye kuba afite ubumenyi mubijyanye no kwakira abantu no kubitaho (hospitality),akaba ari umuntu ufite uburere,indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

11.Abashinzwe protocole: aba nibo bakira abatumirwa bose mu muhango w’ubukwe. Uhereye mu kubaha ikaze,kubaha ibyicaro,kubitaho mu buryo butandukanye. Ni abantu b’ingenzi cyane. Hari abatabitaho ugasanga umushyushyarugamba (MC) yavunitse abwira abantu buri kanya abantu ababwira ngo muricara aha n’aha;nyamara izo ari inshingano z’abashinzwe protocole.

12.Chef de service: mu muhango w’ubukwe habamo kwakira abantu. Ni igikorwa cy’ingenzi cyane kubera ko iyo service yapfuye bigaragara nabi cyane. Imboni ya service rero ni chef de service,akwiriye kuba ari umuntu ubifiteho ubumenyi ;azi guhuza ibikorwa kandi azi uko imisango ikurikirana kugirango abashinzwe service nibakenerwa hatagira ubura.

13.Abashinzwe service: aba ni ishyiga ry’inyuma mu bukwe. Nibo bakira abasangwa n’abashyitsi. Muri rusange bakwiririye kuba ari intore,bakora bibwirije,bumva kandi bakumvira kugira ngo ibirori bigende neza. Iyo umuntu adashaka kumva no kumvira inama z’abamukuriye agakora ibyo yishakiye birangira hangijwe byinshi. Ni byiza no gutekereza kubashinzwe kwakira umukwe n’umugeni ndetse n’abanyamisango( table d’honneur).

14.Ushinzwe ibyo kunywa: ni umuntu ushinzwe gufata ibinyobwa aho biba biri kugirango bitabura. Akenshi usanga iyo atabikurikiranye,bikerereza ubukwe bagiye kubishaka. Uyu ni umuntu w’ingenzi cyane.

15.Ushinzwe ibiribwa: iyo mubukwe harimo kugaburira abantu;ni byiza guteganya umuntu ushinzwe gukurikirana abategura amafunguro kubera ko byagaragaye ko gutegura amafunguro bisaba ibintu byinshi cyane bituma abayategura bakerererwa rimwe na rimwe nta ruhare banabifitemo. Umuntu rero ushinzwe kubakurikirana agomba kubyitaho cyane kugira ngo hubahirizwe amasaha y’ubukwe yagenwe. Aha twakwibutsa ko n’ushinzwe umutsima wo mubukwe (gateau) aba akwiriye guhiturwa kugira ngo adakerererwa.

16.Ushinzwe gukora decoration: muri iki gihe gukora decoration bitwara umwanya n’amafranga. Ni byiza ko uyu muntu ufite izi nshingano ahabwa umwanya uhagije kugirango akore decorationkuko isaba ibintu byinshi cyane. Ni byiza guhitamo neza uzagukorera decoration kuko hajemo abamamyi biyitirira decoration kumunota wa nyuma ukamubura.

17.Sonorisation :iyi ni ishyiga ry’inyuma mu bukwe. Mu mbwirwaruhame iyo ariyo yose burya kugira amajwi yumvikana neza biranezeza cyane, byaba mubukwe bikaba akarusho. Byagaragaye ko iyo umukwe/umugeni atahaye agaciro sonorisation ,birangira ubukwe bwe butagenze neza kuko niyo moteur y’ubukwe uhereye kubanyamisango,kuri Mc ,kuri cameraman ndetse n’abatshye ubukwe muri rusange. Ni hahandi usanga nyuma y’ubukwe umukwe/umugeni bafite DVD yuzuyemo amafoto n’indirimbo z’abahanzi ukagira ngo yabakoreye clip video. Sorisation yagomye kuba ifie na generator mu rwego rwo kwirinda ko umuriro wabura hakaba ikibazo mu majwi.

18.ushinzwe kuyobora inama z’ubukwe: kuri ubu habaho inama zitegura ubukwe. Ni byiza gutekereza kumuntu ufite ubushobozi bwo kuziyobora. Akwiriye kuba afite ikinyabupfura,uburere ndetse n’imvugo inoze.

19.Umuntu ufite inshingano yo gusenga : bitewe n’uko abantu bafite imyemerere itanukanye,ni byiza kugena umuntu wo gusenga ufite imyemerere ihuye na ba nyir’ubukwe kugira ngo hatagira ubangamirwa.

20.Ushinzwe impano : kubera ko umukwe n’umugeni basigaye bashimira ababyeyi n’abandi bantu b’indashikirwa bagize uruhare mu buzima bwabo ;ni byiza gutekereza kubashinzwe izo mpano cyane cyane mu gusaba no gukwa. Mu bukwe nyirizina habamo guhabwa impano kumukwe n’umugeni ;ni byiza ko nazo zikurikiranwa cyane ko umukwe n’umugeni aba ahuze.

21.Impeta :mu muhango w’ubukwe hakenerwa impeta. Ni byiza gutekereza mbere aho umukwe n’umugeni bazazikura kugira ngo bitazabagora.

22.Ushinzwe abatahira : kubera ko mu muhango wo gusaba no gukwa habamo gutanga inkwano (mu muco nyarwanda dukoresha inka),ni byiza ko abagomba kuvuga amazina y’inka batekerewaho ariko nanone hakabaho umuntu ubakurikirana.

23.abazakurikirana umutekano w’imodoka: ni byiza ku gutekereza kubantu bashinzwe umutekano w’ibinyabiziga by’abitabiriye ubukwe kugira ngo hatagira uwuhungabanya.

24.Ushinzwe abaririmbyi (abataramyi) : aba nabo iyo bateganijwe ni byiza kubakurikirana kugira ngo bubahirize igihe.

25.Uzatera insina: insina ziranga ahantu habereye ubukwe. Kuri ubu nko muri kigali insina ziragurwa. Ni byiza gutekereza aho zizava,aho zizaterwa ndetse n’uzazitera.

26. Ushinzwe Gutwikurura :Gutwikurura ni umuco nyarwanda,ni byiza ko haba ubishinzwe akanategura ibirakenerwa byose kugira ngo umwanya wabyo nugera bitamera nk’aho bitari biri muri gahunda.

NSENGEYUKURI Jean Damascene uzwi cyane nka Mc Philos ari nawe watanze izi nama nziza yavuze ko mu nzozi ze harimo ko yifuza kuzashinga ishuri ryigisha ibijyanye n’umuco, amaze kubaka izina rikomeye mukuyobora imisango y’ubukwe adasobwa mu ikeshamvugo n’ubuvanganzo bihanitse.Mu buzima bwo hanze y’inganzo ,Mc Philos ni umuhanga mu by’imiti ivura abantu (Pharmacist),akaba anafite impamyabumenyi z’ikiciro cya gatatu cya kaminuza(Masters) nyinshi harimo MBA Pharmaceuticals Management, MBA Project Management yakuye mu buhinde na Masters in Procurement and supply chain management yitegura kwakira mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 muri University of Kigali,ni umugabo wubatse; akaba ari umukozi w’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Amaze kuyobora ubukwe bwinshi cyane bwinganjemo ubw’ibyamamare harimo, umunyabigwi MIKE KARANGWA, umunyamakuru ERICK SHABA wamamaye kuri TVR, umunyamakuru Arnaud NTAMVUTSA uyobora Urugero Media Group. Mubindi byamamare amaze kuyoborera ubukwe harimo umunyamakuru wa TV7 Florent Ndutiye wamamaye kuri Radio na TV 10, Umunyamakuru Issa Noel KALINIJABO ukorera authentic Radio akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuri IMPINGA, umuhanzi akaba n’umuhanga mu by’imiti Albert NIYONSABA wanatwaye groove awards 2016. Harimo kandi Ev.Uwagaba Joseph caleb na Sabine Mucyo, umuhanzikazi GIKUNDIRO Rehema na EV. ISHIMWE Claude kuri ubu bibera muri Amerika, ubukwe bwo kwa Bishop SIBOMANA Jean wahoze ayobora itorero rya ADEPR, ubukwe bwo kwa Apostle GASARASI SAMSON washinze itorero rya EPMR. Yanayoboye ubukwe bw’umunyamakuru Justin BELIS wamamaye kuri radio inkoramutima, umunyamakuru SAM NGENDAHIMANA wa the New times , SHIMAGIZWA Alain Richard nawe wabaye inkingi ya mwamba mu itsinda rya TREZOR ndetse n’abandi benshi cyane.

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

NYONSABA FLORENCE 01/10/2019 8:03 am at 8:03 am

BWIZA.COM mwakoze kudufasha cyane. Iyi nkuru irasobanutse cyane kubera ko abantu bajyaga birirwa bari stressed mu nama z’ubukwe bareba ibyo bibagiwe;none ndabona ntanakimwe uyu Mc Philos yibagiwe. mwakoze kudufasha. ikindi uyu mugabo ayobora ubukwe neza cyane azakomereze aho rwose kuko ni inyangamugayo,avuga amagambo make meza,ayobora ubukwe ukumva biranejeje rwose. Ari muri bake nemera mukuyobora ubukwe neza hano mu Rwanda. N’ubwo nta barura nakoze,yaba n’uwambere peeee. AKOMEREZE AHO RWOSE.TURAMUKUNDA

Subiza
Gapira Adrien 02/10/2019 5:09 pm at 5:09 pm

MC Philos urakoze nange nkunda ubukwe wayoboye kandi urimo gukora umurimo mwiza ariko ugaragaje aba banyamirimo ukurikije buri cyiciro cy’ubukwe nibwo byakorohera buri wese n’udafite icyo azi ku by’ubukwe urugero:

Kurambagiza hakenewe aba bakurikira…
Kwerekanwa hakenewe …..
Inama z’ubukwe hakenewe …
Gufata irembo hakenewe….
Kujya mu Murenge hakenewe…
Gusaba no gukwa hakenewe….
Kujya mu Rusengero hakenewe…
Kwifotoza hakenewe….
Reception hakenewe…..
Kugeza umukwe n’umugeni mu rugo hakenewe ….
Gutwikurura hakenewe …..

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com