bwiza.com
Ahabanza » Nasanze Pasiteri yambitse umugore wanjye ubusa arimo kumukora mu mabere none yemeye kungurira moto
Amakuru Urukundo

Nasanze Pasiteri yambitse umugore wanjye ubusa arimo kumukora mu mabere none yemeye kungurira moto

????????????????????????????????????????????????????????????

Muraho neza, ndi umugabo ufite umugore n’abana batatu, umugore wanjye amaze umwaka urengaho gato asengera mu barokore, naho njye n’ubundi nagumye mu gaturika, gusa ibyo nasanze arimo gukorerwa n’agahomamunwa.

Ku wa Gatatu twari dufitanye gahunda yo kujyana ahantu saa kumi n’ebyiri ariko na none ambwira ko arabanza kwikoza ku rusengero, ko hari amasengesho aramara isaha.

Nabonye zigiye kugera ndamuhamagara ndaheba, telefoni yari yayikuyeho, narazamutse njya ku rusengero numva nta bantu barimo, nkata inyuma mu yindi nzu bakunda gusengeramo, mpageze numva abantu babiri barimo kuganira.

Uruhande rumwe numvaga basenga ubundi nkumva barimo kuganira. Naketse byinshi mfungura urugi buhoro ndeba ibyo barimo, umuswa yarampemukiye pe.

Nasanze umugore wanjye yarangije kwikuramo igice cyo hejuru, pasiteri amukikiye ku mukeka uba muri iyo nzu, arimo kugenda umukorakora avuga amagambo ntabasha gusubiramo.

Icyari kigamijwe kwari ubusambanyi, gusa bombi bakinkubita amaso, umugore wanjye yahise yiheba, pasiteri aho kwikanga ahubwo arushaho gusenga cyane avuga cyane, kugira ngo agaragaze ko yamusengeraga, reka sinakubwira abadayimoni arirukana.

Nta magambo menshi navuze, ahubwo naretse umugore wanjye arambara, nsigara mpanganye na pasiteri. Namubwije ukuri ko uretse no kumushyira ku karubanda ko ndanamurega.

Umugore wanjye ntabwo namurenganije kuko afite ikibazo, hari uburwayi afite ku buryo koko akeneye amasengesho, ariko icyambabaje ni uko pasiteri yamufatiranye n’ibibazo afite agamije kumusambanya.

Umugore yambwije ukuri ko ahashoboka hose yagiye ahamukabakaba, ibyo nanjye niboneye birahagije, kandi mfite n’ibimenyetso byose by’ibyo bakoraga.

Pasiteri yageze aho arapfukama ansaba imbabazi ku byo yakoraga, birangira ambwiye ko azangurira moto bitarenze icyumweru kimwe ariko nkareka kumushyira ku karubanda, ubu hashize iminsi itanu ntacyo akora.

Ndamuhamagara akansubiza ambwira ko abirimo, mungire inama, nkore iki? umugore wanjye nta kintu na kimwe mushinja, kuko n’ibibazo n’ubundi yifitiye muri iyi minsi bikeneye amasengesho none aho kumufasha umutekamutse yari agiye kumusambanya.

Nanamubwiye ko nzajya i Kigali kumurega ku buyobozi bukuru bw’itorero, kandi byose nzabikora ndetse no mu rukiko nzajyayo.

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Umunyana Solange 01/10/2019 2:10 am at 2:10 am

Niba waremeye ko pasiteri akugurira moto kugirango uceceke nyuma yo kugukorera ibyo nawe ndumva nta byawe,
bivuze ko n’ubutaha azongera kubikora akagushukisha moto.

nawe wagaragaje intege nkeya wemera iyo moto,nta kabuza azongera

Subiza
Innocent 01/10/2019 10:21 pm at 10:21 pm

Ngerageje gusoma inkuru washyize kuri uru rubuga, ariko kdi aho bigeze ndatekereza uguhitamo wakoze urasa n’uwatanze imbabazi pe,
1. Warabasanganye koko yamwambuye ubusa ariko ntakizibiti ufite ibyubu byose ni gihamya
2. Niba koko yarakwemereye moto yarakwandikiye ko azayiguha?
3.Bizitwa gusebanya, ko wabipanze , ahubwo wewe agutware munkiko kdi we azakurega icyaha cyo gusebyanya no kumwandagaza birangire na madam wawe urimo kuvugira ubu umushyize hanze

Umwanzuro:
Bireke byose ubyiteko wamubabariye

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com