bwiza.com
Ahabanza » Umugabo wa Fille Mutoni aricuza
Amakuru Imyidagaduro

Umugabo wa Fille Mutoni aricuza

Umugabo w’Umunyarwandakazi, Fille Mutoni ukorera umuziki muri Uganda, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats atangaza ko yicuza bitewe n’amakosa menshi yakoreye umugore we.

Umubano wa Fille na Katamba nyuma yo gutandukana wajemo ibibazo byinshi. Aba bombi baranzwe no gutukana, gusebanya no gushinjanya byinshi byari byiganjemo gucana inyuma.

Yifashishije paji ye ya instagram, kuwa 29 Nzeri uyu mwaka, ibaruwa isaba imbabazi, Katamba yavuze ko yicuza byinshi bibi yakoreye umugore.

Yasabye abafana kwirengagiza ibi byose,bagakomeza gushyigira no gukunda umuhanzikazi Fille.

Ati “ Ndagira ngo mbashimire ku bwo gukunda Fille. Turisegura kuri mwe mutahwemye kudushyigira mwirengagije umwanda n’akavuyo twanyuzemo. Ibyabaye, byarabaye ni iby’ahashize.”

Yakomeje agira ati “ Turemeranya ko afite impano kandi ashoboye, tuzakomeza kubaha ibyiza.”

Fille na Katamba bari baratandukanye mu ntangiro z’umwaka wa 2019. Kuri ubu barasubiranye nk’uko Katamba yabitangaje gusa ngo nta gahunda yo kongera kuvanga akazi n’urukundo.

katamba avuga ko azaba manaja wa Fille gusa ku bw’inyungu z’umukobwa we, Abigail.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com