bwiza.com
Ahabanza » Amb. Peter Vrooman mu Kinyarwanda kiza, yaburiye abizezwa viza yo kujya muri Amerika
Amakuru

Amb. Peter Vrooman mu Kinyarwanda kiza, yaburiye abizezwa viza yo kujya muri Amerika

Peter Vrooman uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda , yifashishije Ikinyarwanda gitomoye yaburiye abizezwa viza yo kujya muri Amerika ndetse n’akazi.

Amb. Vrooman yatangiye ubu butumwa ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yasobanuye neza ko nta muntu ufite ububasha bwo gutanga viza.

Ubutumwa bwa mbere bugira buti: ” Haba hari umuntu wakwijeje viza yo kujya muri Amerika, cyangwa akazi nko muri Leta ya Nebraska? Ntibakubeshye!”

Ubutumwa bwa kabiri na bwo buti: ” Nta muntu ufite ubushobozi bwo kukwemerera Viza yo kujya muri Amerika. Uramenye ntuzishyure ugendeye ku makuru atari yo!”

Amb. Vrooman atangaje ibi nyuma y’amakuru amaze igihe avuga ku bantu bizeza abandi ibitangaza, bakababwira ko bazabaha viza ndetse bakabafasha no kubona akazi mu bihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada ndetse n’Ubwongereza, bakishyuza n’amafaranga.

Mu buryo bukoresha harimo n’ubwa murandasi, aho wakira ubutumwa bukubaza niba wifuza kwiga cyangwa kuba muri ibi bihugu, hanyuma bakaguha amabwiriza ugomba gukurikiza (mu buryo bw’ubushukanyi). Mu byo bizeza umuntu ushaka kujyayo, harimo viza ndetse n’amatike yo kugera muri ibi bihugu [nk’uko babivuga cyangwa ubutumwa bubivuga].

Akenshi abashukanyi nk’aba, basaba ubikoze bwa mbere kubisangiza abandi, ubutumwa buharererekanwa butyo.

Vrooman yavuze ko nta handi haboneka amakuru yizewe ku bijyanye na viza zo kujya muri Amerika atari ku rubuga rwa Ambasade yayo mu Rwanda. Aya makuru areba abari mu Rwanda.

Izindi wakunda

Bwiza.com