bwiza.com
Ahabanza » Jya uhora usengera umugabo wawe – Rev. Nibintije
Amakuru Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Jya uhora usengera umugabo wawe – Rev. Nibintije

Zaburi 119:14-16

“Njya nishimira inzira y’ibyo wahamije ngo nyihwanye n’ubutunzi bwose. Sinzibagirwa amategeko wigishije kandi nzita ku nzira zawe. Nzishimira amategeko wandikishije, sinzibagirwa ijambo ryawe.”

Data wo mu Ijuru, Ndagushimira umugabo wange no kuba ari impano y’ubuzima bwange. Ndagushimira kuba ari umugabo w’inyangamugayo kandi ko umuryango wose uhiriwe kubera ko ari umutware w’urugo.

Mpagaze mu kwizera nizera umugisha umuha ndetse na buri wese bari kumwe. Ndamusengeye ngo akurikize itegeko ryawe ryo kugukunda n’umutima we wose, ubugingo bwe, imbaraga ze zose ndetse n’ibitekerezo bye byose.

Nizeye ko agiye kukwizera mu buzima bwe n’umwuka we, amarangamutima, umubiri, mu mubano ndetse no buryo bw’amafaranga, ntagendere ku myumvire ye ahubwo agushake mu byo akora byose, amenye ko uzamwereka uko atera buri ntambwe.

Musengeye ngo azagire ubushake bwo gusoma, kwiga no gufata ijambo ryawe, akazajya arishyira mu bikorwa mu byo akora byose mu buzima bwe. Nizera kandi ko akunda ibiremwa byose bimukikije nk’uko yikunda, akaba agiye kwambara ineza yawe itarondoreka, ubupfura, urukundo, ineza, icyubahiro no kwihangana; agahora agendera mu mbabazi zawe, mu mutima we ntahe icyaha ikicaro.

Ngushimiye Data ko usubiza ibyifuzo byose by’umugabo wange, akaba agendera mu nsinzi ndetse n’umugisha wawe. Nzi ko buri kintu kiza kandi kiboneye abona mu buzima gituruka kuri wowe. Nkuzamuriye icyuhiro ku bw’ibyo wakoze byose kandi ukaba ukomeje kubimukorera. Ndagusabye ngo unyereke uko naba umugore yifuza, bityo nkaba umugisha kuri we. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Imana iguhe umugisha!

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123266034(WhatsApp)

Twitter: @ivugabutumwa

Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

Bwiza.com