bwiza.com
Ahabanza » Platini yateye imitoma Butera Knowless amugaragariza urwo amukunda
Amakuru Imyidagaduro

Platini yateye imitoma Butera Knowless amugaragariza urwo amukunda

????????????????????????????????????

Umwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boyz, Nemeye Platini ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuko umuhanzikazi, Butera Knowless, yamugaragarije urwo amukunda.

Ni amagambo Platini yacishije ku rukuta rwe rwa Facebook mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2019, aho yagize ati “Uyu munsi ni uwawe, njyewe cyangwa na Ishimwe Clement turagukunda cyanee!, Isabukuru nziza mwamikazi”.

Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzi kuri uru rukuta, bahise bunga mu rye, bifuriza uyu muhanzikazi akaba n’umubyeyi w’umwana umwe yabyaranye n’umugabo we, Clement Ishimwe, isabukuru nziza y’amavuko.

Knowless Butera n’uyu musore Platini na mugenzi we TMC bagize itsinda  Dream Boys hamwe n’abandi barimo Tom Close, Igor Mabano,  Nel Ngabo, bakorera umuziki wabo muri Sosiyete ya Kina Music iyobowe na Clement Ishimwe.

Butera Jeanne D’Arc wifurizwa isabukuru y’amavuko, yavukiye mu Karere ka Ruhango,  ku wa 1 Ukwakira 1990. Ni ikinege akaba mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje.

Butera Knowless hamwe na Platini & TMC bagize itsinda Dream Boyz

Izindi wakunda

Bwiza.com