bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Umugabo w’umwe mu Banyarwandakazi yakuye abantu umutima kubera imiti anywa
Amakuru Imyidagaduro

Uganda: Umugabo w’umwe mu Banyarwandakazi yakuye abantu umutima kubera imiti anywa

Umugabo w’Umunyarwandakazi Fille Mutoni ukorera umuziki muri Uganda, Edwin Katamba uziw nka MC Kats yakuye umutima abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo yerekana umurundo w’imiti yanyoye mu minsi mike.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Kats yashize hanze ibipapuro bibikwamo imiti itandukanye avuga ko yayinyoye mu minsi ine ishize.

Iyi miti nk’uko Ugblizz ibitangaza, irimo iy’imihangayiko yatewe n’imirwano yabaye hagati ya Kats n’umuhanzi Khalifa Aganaga kuwa Kane w’icyumweru gishize ku kabari kitwa Wave Lounge. Muri iyi miti kandi ngo harimo n’igabanya ubukana bw’Agakoko ka SIDA.

Uyu mugabo wa Fille avuga ko nyuma y’ibi byose yanyoye imiti myinshi ndetse ngo yahise arwara igifu.

Ati “ Niba utarigeze urwara igifu. Nshuti yanjye ntuzigere ubyifuza. Nari mfuye ariko nanone kugeza ubu simeze neza.”

Mu mafoto yahise asiba ku rukuta rwe rwa Instagram, Kats avuga ko na we atiyumvisha uko yaba anyoye imiti myinshi mu gihe gito cyane.

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com