bwiza.com
Ahabanza » Urukiko rwikirenga rwanze umwe mu batowe na Forum y’amashyaka kuba Senateri
Amakuru Amatora Featured

Urukiko rwikirenga rwanze umwe mu batowe na Forum y’amashyaka kuba Senateri

Amakuru bwiza.com ifite none Tariki ya 01 Ukwakira 2019 , aravuga ko urukiko rw’ikirenga rwanze umwe mu bakandida Senateri wari watanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya Politike Uwamurera Salama wa PDI , Urukiko rw’ikirenga rwemeye Nkusi Juvenal uturuka mu ishyaka rya PSD.

Amakuru bwiza ifite nuko uyu Salama ashobora kuba azira kutagira ubunararibonye kuko yari yari ashinzwe kwandika fagitire muri One. Stop Center yakarere ka Rusizi.

Mu kiganiro gito umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politike Hon. Mukabunani yavuze koko aribyo nubwo bitarajya ahabona (Official ) ariko Biteganijwe ko kuwa kane tariki 3/10 forum izongera guterana hagashakwa usimbura Salama.

Ushobora kwibaza ibibaye mu gihe benshi bibaza ukuntu Salama watanzwe PDI urukiko rwamunenze ubunarararibonye (experience) mu gihe PDI ifite abantu nka Mukama Abbas wahoze ari visi perezida winteko na Sumayire n’abandi. Inkuru iracyakurikiranwa…..

Nkusi Juvenal Guturuka muri PSD biravugwa ko we urukiko rwemeye kandidatire ye
Uwamurera Salama , bivugwa ko Kandidatire ye yanzwe n’Urukiko rw’ikirenga

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com