bwiza.com
Ahabanza » Abivuriza ku bitaro bya Kibungo bemeza ko ari iby’icyitegererezo ku izina gusa
Amakuru mu Rwanda

Abivuriza ku bitaro bya Kibungo bemeza ko ari iby’icyitegererezo ku izina gusa

Abatuye mu turere twa Ngoma na Kirehe bavuga ko n’ubwo begerejwe ibitaro bya Kibungo byitwa iby’ icyitegererezo, bababazwa n’uko badahabwa serivisi bifuza bigatuma boherezwa kwivuriza i Kigali n’ahandi.

Bavuga ko Leta ikwiye kubafasha ibi bitaro ntibibe iby’icyitegererezo ku izina gusa ngo kuko boherezwayo bagasanga nta baganga bashobora kubavura bahari.

Niringiyimana Emmanuel ni umwe mu baturage bavuga ko bigora abarwaye indwara zikomeye kwivuriza muri ibi bitaro bya Ngoma, bakoherezwa kure kandi nta bushobozi bafite.

Yagize ati “Twishimiye ko baduhaye ivuriro rizajya ritanga ubuvuzi ku baturage batagombye kujya kwivuriza mu mavuriro ya Kigali, nkatwe kugira ngo umurwayi wawe ajye kurwarira i Kigali biragoye kuko nta bushobozi, biba bihenze ndetse ukongeraho ibizajya bibatunga,  biragoye niyo mpamvu ababishinzwe bareba ikibazo gituma abajya kwivuriza i Kibungo bakibohereza i Kigali kandi bavuga ko tuzajya twivuriza indwara zose hafi yacu”.

Niyonsenga Claudine wo mu Karere ka Ngoma na we yabwiye Bwiza.com ko bifuza guhabwa serivisi z’ubuvuzi hafi yabo.

Agira ati “Mu bitaro bya Kibungo tubona nta cyahindutse mu mikorere yabyo kuko ufite indwara yorohereje niwe bavura ariko yaba ikomeye bakaguha transfer ku buryo kujya kwivurizayo ufite indwara ikomeye ari ukujyayo ntibagire icyo bakumarira bakakohereza i Rwamagana cyangwa i Kigali”.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo, Dr Namanya Williams, na we yemeza ibyo abarwayi bavuga,  ko ibitaro ayobora bidatanga serivisi uko bikwiye bitewe no kutagira abaganga b’inzobere.

Agira ati “Dufite ibitaro by’icyitegererezo bibiri mu Ntara, ni umugisha kuba dufite ibyo bitaro ku buryo abaturage bakabaye bahabwa serivisi zose bifuza batiriwe basiragira mu bitaro nka CHUK n’ibitaro bya Kanombe, impamvu ituma habaho kuboherezayo ni uko dufite abaganga bakeya b’inzobere, dufite babiri bonyine bakagombye kuba abaganga b’inzobere  11”.

Umunyamabanga wa Leta muri miniteri y’ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick avuga ko ikibazo cy’abaganga b’inzobere Leta izagikemura yohereza mu bitaro abaganga barangije kwiga, ariko kubera ko badahagije bazabasaranganya hirya no hino mu bitaro byose

Agira ati “Hari ibintu byinshi birimo gukorwa, mu by’ukuri koko dufite ikibazo cy’abaganga bake b’inzobere ariko nagira ngo mbizeze ko kizagenda gikemuka kuko hari abarimo kwiga maganatatu, muri uyu mwaka hari 71 barangije kwiga tugomba kubasaranganya mu gihugu hose”.

Ibitaro bya Kibungo bigenewe guha serivisi abaturage barenga ibihumbi 400.

 

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com