bwiza.com
Ahabanza » Burundi: Kuburirwa irengero k’uwahoze akora muri Minisiteri n’urupfu rw’umusifuzi byabaye amayobera
Amakuru Umutekano

Burundi: Kuburirwa irengero k’uwahoze akora muri Minisiteri n’urupfu rw’umusifuzi byabaye amayobera

Kuburirwa irengero kwa Jean Marie Vianney Rugerinyange wakozeho muri Minisiteri y’Umuco mu Burundi n’urupfu rwa Deogratias Arakaza(Douglas) wari umusifuzi muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru, bikomeje kuba amayobera.

Inkuru ya JMV Rugerinyange ivuga ko aheruka kugaragara ku cyumweru, kugeza ubu umuryango ndetse n’inshuti ze utazi irengero rye.

Umukozi we uheruka kumuca iryera avuga ko ku cyumweru tariki 30 Nzeri 2019, ari bwo yabonye abantu batatu atazi (abagabo babiri n’umugore) baje mu modoka, baramusura.

” Ubwo bahageraga, Databuja yansabye kumukorera icyayi. Kubera ko nta ndimu yari mu nzu, nagiye kuyiguri mu iduka. Naragarutse nsanga nta muntu uri mu nzu, inzugi zose zifunze, imodoka ye iparitse imbere y’inzu. Natekereje ko agaruka.” Umukozi.

Ejo hashize ni bwo uyu mukozi yabajije umuryango wa rugerinyange usanzwe uba hanze niba wamenya irengero rye, umugore we yagerageje kumuhamagara biranga ariko ngo iyo bohereje ubutumwa kuri WhatsApp bigaragara ko bwasomwe.

Deogratias Arakaza (Douglas)

Deogratias Arakaza wahawe izina rya Douglasa yari afite imyaka 30 y’amavuko, asanzwe ari umusifuzi w’umupira w’amaguru muri shampiyona y’u Burundi mu kiciro cya kabiri. Yari atuye mu gace ka Ngagara kari mu majyaruguru y’umugi wa Bujumbura.

Abaturage bavuga ko mu masaa yine y’ijoro ryo kuri uyu wa 1 Ukwakira ari bwo bumvishe urusaku bakeka ko rwari urwe. Bavuga ko bakurikije uko babyumvishe, Douglasa yishwe anizwe.

SOS  Media dukesha aya makuru ivuga ko byageze saa tatu z’igitondo cy’uyu wa 2 Ukwakira, umurambo wa Douglas utaraboneka ariko ubu ngubu ukaba wabonetse hafi y’aho yari atuye.

Izindi wakunda

Bwiza.com