bwiza.com
Ahabanza » Jose Chameleone yabwiwe ko azicwa
Amakuru Imyidagaduro

Jose Chameleone yabwiwe ko azicwa

Umuhanzi Dr. Jose Chameleone atangaza ko amaze iminsi yakira ubutumwa bumubwira ko azicwa buvuye ku muntu w’umujenerali.

Joseph Mayanja aherutse gutangaza ko azahatanira kuyobora Umujyi wa Kampala.

Kuri uyu mwanya ahanganye na Rtd. Lt.Gen. Henry Tumukunde wahoze ayobora Minisiteri y’Umutekano ya Uganda.

Aganira n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda, Chameleone yavuze ko yamaze kugeza ikirego cye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Seguku ku bw’ubu butumwa bwinshi avuga ko bumutera ubwoba.

Yemeza ko araramenya neza abantu bakomeje kumwoherereza ubu butumwa.

Ati “  Twagiye tubona abantu benshi bohererezwa ubutumwa bubatera ubwoba babwirwa ko bazicwa, byagiye birangira bishwe. Sinshaka kuzaba nk’umwe muri bo. Kaweesi yahawe gasopo nyihagira ubiha agaciro kugeza aho yiciwe.”

Amajwi yashyizwe hanze na UNCUT TV avuga ko Chameleone yasabwe miliyoni umunani, atazitanga akagira ibibazo bishobora no kumuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Luke Owesigire avuga ko abahanzi bakwiye kwigana Chameleone, bakamenyesha inzego z’umutekano ibibazo nk’ibi. Avuga ko n’ubwo baba bakunzwe, hari n’abantu baba bashaka kubagirira nabi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com