bwiza.com
Ahabanza » Mugenzi wange Jya uhora usengera akazi kawe – Rev. Nibintije
Amakuru Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Mugenzi wange Jya uhora usengera akazi kawe – Rev. Nibintije

Gutegeka kwa Kabiri 16:15

“ Umare iminsi irindwi uziririza Uwiteka Imana yawe iminsi mikuru, uyiziririze aho Uwiteka azatoranya, kuko Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha imyaka yawe yose n’ibikuva mu maboko byose, kandi uzagira umunezero musa.”

Umwanya n’akazi ako ari ko kose, Imana yateguye uburyo bwo kuguha umugisha. Mu kuri, ntabwo ufite umushahara ntarengwa, amashuri, ubushobozi n’ikindi cyose cya kamere.

Iyo ugize Imana imwe kandi ukaba ari yo ufata nk’isoko ya byose, shyira ibiganza byawe ku kintu runaka maze uyemerere ihe umugisha icyumba urimo, kurumbukirwa kwawe ntikuzarangira.
Inkuru zikomeye cyane z’abakirisitu bagira umugisha w’amafaranga ni ba bandi bashyira Imana ku mwanya w’imbere, bizera buri jambo ivuze, bakizera ko izaha umugisha imirimo y’amaboko yabo.

Wakomeza kubikora! Tangira wizere umugambi w’Imana wo gutanga ubutunzi, usabira umugisha akazi kawe. Data mu Izina rya Yesu, ndasenze kandi ndagushimira ko uri Imana nziza. Ngushimiye ko unkunda kandi ukaba ushaka kumfasha gukura nka Yesu buri munsi. Ndagushimira ko uri umuvuzi wange, umucunguzi wange, umunara wange ukomeye kandi umpa icyo ngusabye. Mwami, wambwiye ko umpaye imbaraga zo kugira ubutunzi. Ndizera uyu munsi ko ari wowe soko y’ibyo mbona.

Mvuze aka kanya ko ntishingikirije akazi kange, umushahara, umuryango wange, ikarita y’amafaranga, cyangwa se igihugu ngo kimpe ibyo nkeneye. Nguhaye icyubahiro kubera ko ari wowe wuzuza ibyifuzo byange, ndaguhimbaza kandi nkabigushimira. Mwami muri Zaburi 1, wavuze ku mugabo n’umugore b’abanyamugisha ko batagendera ku nama ndetse n’amabwiriza y’abana b’abana b’abantu, batifatanya n’abakobanyi kandi ntibicarane n’abiyemezi. (birata, batigishwa kandi bakanenga).

Wavuze ko umugabo n’umugore b’abanyamugisha bakurikiza amategeko yawe kandi bakizera ijambo ryawe ibihe byose. Ndagusaba ngo umfashe mpinduke uwo mugabo/umugore, unsindire ibisitaza mpura na byo mu buzima.
Ijambo ryawe rivuga ngo nzaba nk’igiti gitoshye giteye ku mugezi… isoko ihoraho y’Umwuka Wera na buri kimwe utanga… isoko ihoraho y’umugisha w’amafaranga. Mvuze ko nzazana imbuto nziza ku gihe kandi ibabi ryange ntabwo rizuma… ntabwo nzabura icyo nshaka. Ndasenze ku bwa Zaburi 1, havuga ko uzaha umugisha icyo mfite mu biganza byange. Mfasha kubaha imikorere yawe, kandi nkorane umwete imirimo yawe n’umutima mwiza kandi ushima.

Mwami, nizera ko ushaka kumpa umugisha kandi nsengeye uwo mugisha. Ndagusaba guha umugisha imirimo y’amaboko yange, ko uzaha umugisha buri nzira nyuramo. Kuko wahaye umugisha imirimo y’amaboko yange, nizeye ko umusaruro uva mu kazi kange ugiye kwiyongera mu buryo budasanzwe. Mu Izina rya Yesu. Amena.

Niwizera, usengere ijambo, wizere ko ugiye kwakira ibyo usengeye, uzatangira kubona impinduka . Twabona umusaruro udasanzwe uva mu mirimo y’amaboko yacu. Ni twiga gukorera muri gahunda y’Imana yo muri Bibiliya, ubutunzi n’umugisha bizaba umusaruro uzavamo.

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

Bwiza.com