bwiza.com
Ahabanza » Nsoje isezerano nahaye abakinnyi ba Rayon Sports-Bakame
Amakuru Imikino

Nsoje isezerano nahaye abakinnyi ba Rayon Sports-Bakame

Ndayishimiye Eric Bakame, wahoze akinira Rayon Sports bagatandukana nabi, ubu akaba akinira AS Kigali, nyuma yo gutwara igikombe cya Super Cup  yihanganishije abafana b’iyi kipe ndetse ko asoje isezerano yabahaye.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2018 nibwo uyu munyezamu wari umaze igihe kinini yarahagaritswe na Rayon Sports ashinjwa kuyigambanira yatandukanye nayo ku buryo bweruye, ahita yerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya nayo atatinzemo, ubu akaba ari mu ikipe ya AS Kigali.

Nyuma y’umukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2019, wahuje AS Kigali na Rayon Sports ukarangira amakipe yose anganya 2-2 hakitabazwa penaliti Bakame akanakuramo Ebyiri, byatumye batwara igikombe cya Super Cup, ahita yibutsa abakinnyi ba Rayon isezerano yabahaye.

Yagize ati”Rayon Sports ni ikipe nziza, ni ikipe nubaha, ni ikipe mpa agaciro karekare. Ubutumwa naha abafana ba Rayon Sports ni ukubabwira nti bihangane mu mukino niko bigenda.

Yakomeje avuga ko asoje isezerano yahaye abakinnyi b’iyi kipe barimo Rutanga na Kimenyi kuko ngo yari yababwiye ko azabatsinda.

Yagize ati”Ndihanganisha kandi abakinnyi bagenzi banjye barimo ba Rutanga na ba Kimenyi nari nabwiye ko ngomba kubatsinda tuva mu ikipe y’igihugu, narababwiye nti mwihangane ngomba kubatsinda uko byagenda kose ni ku gikombe, mwantsinze mu mukino wa gishuti ariko ku gikombe ntimwakintwara.”

Ndayishimiye Eric yavuye muri Rayon Sports muri 2018 yerekeza Kenya nyuma gato agaruka mu Rwanda ubu akaba ari umukinnyi w’ikipe yabanyamujyi AS Kigali.

Izindi wakunda

Bwiza.com