bwiza.com
Ahabanza » Ikigo cya RITCO kigiye kujya gifasha aba-Rayons gutera inkunga ikipe yabo
Amakuru Imikino

Ikigo cya RITCO kigiye kujya gifasha aba-Rayons gutera inkunga ikipe yabo

Ku wa 1 Ukwakira 2019, Ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’umwaka n’Ikigo gitwara abagenzi cya RITCO (Rwanda Inter-Link Transport Company).

Aya masezerano avuga ko buri mufana n’umukunzi w’iyi kipe uzajya atega imodoka za RITCO, mu mafaranga yatanze, amwe azajya avaho, agashyirwa muri ikipe.

Umuyobozi wa RITCO, Nkusi Godfrey abona ko Rayon n’iki kigo hari aho bahuriye nko kuba imodoka za RITCO zigera hose kandi n’ikaba ifite abakunzi mu gihugu hose (Imvaho Nshya).

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko ubufatanye na RITCO bubayeho nyuma y’ibyifuzo by’abakunzi b’ikipe badafite imodoka, bifuzaga kubona uburyo bafashamo ikipe yabo.

Iyi kipe ikomeje kwagura amarembo mu mikoranire n’ibigo bitandukanye. Mu cyumweru gishize kandi, ubuyobozi bwayo bwasinye amasezerano y’umwaka na Hotel La Palisse Kigali, azayifasha kubona aho ikorera umwiherero n’imyitozo ngororamubiri.

Ayandi masezerano yayasinyanye n’ikigo cya CCMU cyahawe inshingano zo kwamamaza imishinga y’ikipe. Iki kigo kizajya gisobanurira buri mufana w’ikipe imishinga yayo yose. Ibindi bigo bimaze gusinya amasezerano na Rayon Sports ni MOGAZ ndetse ku bufatanye na MK Sky Vision yasinye amasezerano na Gas Oil.

Rayon Sports ikomeje gushishikariza abashaka kuyifasha gufata amakarita ya MK Card yifashishwa mu kuyitera inkunga. Azajya akoreshwa mu kwishyura ingendo na serivisi zitandukanye nko muri Hotel La Palisse, aho abakunzi ba Rayon bazashaka kuhakorera siporo bazajya bagabanyirizwa ibiciro kuri 50 %, abashaka kurya no kunywa bagabanyirizwe 30%.

Izindi wakunda

Bwiza.com