bwiza.com
Ahabanza » Leta ya Tanzania irashinjwa kwimana amakuru ajyanye n’umuntu byavuzwe  ko yishwe na Ebola
Amakuru Ubuzima

Leta ya Tanzania irashinjwa kwimana amakuru ajyanye n’umuntu byavuzwe  ko yishwe na Ebola

Leta ya Tanzania yiyemereye ko itigeze igeza ku ishami rya ONU ryita ku buzima – OMS – amakuru yerekeranye n’abantu babiri baketsweho indwara ya Ebola mu kwezi kwa cyenda.

Minisitiri ushinzwe ubuzima, Ummy Mwalimu, yavuze ko leta yabonaga atari ngombwa ngo kubera ko ibizamini byakorewe kuri abo bantu byerekanye ko nta Ebola banduye.

Ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa cyenda, uyu muminisitiri yavuze ko nta muntu n’umwe wasanganwe indwara ya Ebola muri Tanzania

Hashize icyumweru kimwe gusa, OMS yatangaje ko icyo gihugu cyananiwe kuyigezaho amakuru ajyanye n’umuntu byavugwaga ko yishwe na Ebola mu mujyi wa Dar es salaam.

Mwalimu yavuze ko yatangajwe n’ukuntu OMS yasohoye itangazo, akavuga ko amategeko mpuzamahanga asaba igihugu kinyamuryango kuyigezaho ibyapimwe kugirango ngo byongere bisuzumwe bwa kabiri igihe gusa ibya mbere byerekanye ko umuntu yanduye.

Yongeyeho ko ibipimo by’abantu 25 ari byo bigomba kugezwa kuri OMS kandi ngo muri Tanzania ho habonetseho gusa abantu babiri bakekwagaho Ebola.

Amahanga akomeje kotsa igitutu Tanzania kugirango itange ibyo yakozeho isuzuma.

Ubwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika zaburiye abaturage babo basura icyo gihugu ku byerekeranye n’ubwoba bwa Ebola.

Izindi wakunda

Bwiza.com