bwiza.com
Ahabanza » Menya abahanzi bazaririmba muri Rwanda Day 2019 izabera mu Budage -Amafoto
Imyidagaduro

Menya abahanzi bazaririmba muri Rwanda Day 2019 izabera mu Budage -Amafoto

Kuri uyu wa kane tariki 03 Ukwakira 2019 abahanzi bagera kuri batandatu bahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali berekeza mu Mujyi wa Bonn mu gihugu cy’u Budage aho bagiye gususrutsa abazitabira  Rwanda Day 2019 iteganyijwe kubera muri uwo mujyi.

Jules Sentore, Bruce Melodie, King James,Intore Masamba, Charly na Nina na Igor Mabano nibo bahanzi batoranyijwe ndetse bamaze gufata rutemikirere berekeza mu budajye gusa bakaziyongeraho na Kitoko Bibarwa uzaturuka mu Bwongereza.

Abitabira ‘Rwanda Day’ bagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi abayobozi bakuru b’Igihugu. Basusurutswa kandi n’abahanzi batandukanye b’intoranywa.

Rwanda Day ni amahirwe adasanzwe ku banyarwanda cyane cyane abatuye muri ‘Diaspora’ baganirizwa ku iterambere ry’igihugu n’izindi gahunda zishyizwe imbere. Abatuye muri ‘Diaspora’ kandi baganirizwa ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Abahanzi King James na Masamba bari mubafite agahigo ko kuba aribo bamaze kuririmba muri Rwanda Day nyinshi zitandukanye.

Imwe mu mijyi imaze kuberamo Rwanda Day ni Brussels, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, Ghent na San Fransisco.

Abahanzi batoranyijwe bamaze gufata indege

Izindi wakunda

Bwiza.com