bwiza.com
Ahabanza » Mu Bitaro bya Kibuye icyumba cy’imbagwa kizamo imyanda ivuye mu musarani
Amakuru Ubuzima

Mu Bitaro bya Kibuye icyumba cy’imbagwa kizamo imyanda ivuye mu musarani

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Violette atangaza ko ibi bitaro bitagitanga serivisi yo kubaga byihuse bitewe n’inyubako y’ahatangirwa iyi serivisi yubatse nabi ku buryo izamo imyanda ivuye mu musarani.

Dr Ayingeneye avuga ko ko rwiyemezamirimo yubatse nabi inyubako nshya z’ibyo bitaro, bituma bahagarika serivisi zirimo kugaba byihuse bitewe n’uko bahise  bava muri iyo nyubako basubira aho bakoreraga mbere.

Avuga ko iyi nzu yubatse nabi ku buryo umwanda ubasanga mu byumba batangiramo serivisi.

Ati “Duhereye kuri serivisi y’imbagwa yihutirwa, iyo tugize umurwayi uyikeneye biba ngombwa ko tumwohereza i Kigali kandi dufite abaganga b’inzobere bagomba kumwitaho, kuko salle yabigenewe irava cyane izamo ya myanda iva mu ma toilette, icya kabiri n’ibagiro ry’ababyeyi ntirikora kuko na ho twajya tubaga ukabona umwanda uraguye, n’ahandi hafi ibibazo nk’ibyo nk’aho nko muri urgence na ho dusuzumira.”

Uyu muganga avuga ko bishoboka ko iyi nzu yafatwa n’inkongi akurikije uko abona imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi inyuranamo.

Ati “Icya mbere harimo imiyoboro y’amazi n’iy’amashanyarazi bihura  bikaba byatera inkongi y’umuriro. Harimo amatiyo avana umwanda mu ma toilette anyura aho atagomba kunyura ku buryo usanga ajya atoboka agatobokera aho abarwayi barwariye cyangwa bari gusuzumirwa.  Hari n’aho atobokera aho tubagira ababyeyi bari kubyara, hariho na ascenseur na zo zarapfuye zitamaze kabiri, ugasanga nk’ababyeyi bamaze kubagwa tubura uko tubazamura kugira ngo tubageze aho bajya, kimwe n’abafite ubumuga. Kuko n’igisenge ahantu henshi harava tugahora twimura abarwayi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ubwo yasuraga  Akarere ka Karongi, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi gukurikirana icyo kibazo na rwiyemezamirimo wakoze iyo mirimo kandi hakirindwa ko amakosa nk’ayo yakongera kugaragara.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yabwiye RBA dukesha iyi nkuru  ko abagize uruhare mu kubaka nabi ibi bitaro  bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Abakozi bashobora kuba barabigizemo amakosa, ndetse n’amafaranga  agomba kugaruzwa icyo kibazo kiri munzego z’ibishinzwe icyo tuzakora tuzakomeza gufatanya ni zo nzego  no kubikurikirana aho bigeze kugira ngo na byo bikemuke.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko ibyo bitaro byubatswe nabi byari byatanzweho isoko rya miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu bukaba barongeye gutanga izindi miliyoni zirenga 250 z’amafaranga y’u Rwanda yo gusana ibyo bitaro kugira ngo abaturage bongere guhabwa serivisi.

 

 

 

 

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

gaby 03/10/2019 10:02 am at 10:02 am

MWARI KUTWEREKA BYIBURA AMWE MUMAFOTO YIYO NYUBAKO UKO IMEZE

Subiza
alice manishimwe 03/10/2019 11:32 am at 11:32 am

Sha Gaby byihorere twe tuhatuye twarumiwe, ni nako biri rwose. urebeye inyuma rwose ni sawa ariko ugezemo imbere wakwibaza niba byarubatswe n, aba engeniyeri bari muri stage cyangwa abafundi bari aba aides. ari inzu yawe wajyana uwayubatse mu rukiko. ariko kdi bahere kuwahinduye isoko ryari ryatsindiwe n’abahindi rigahabwa uwo warifashe nyuma. ninde wabigizemo uruhare? muzabaze abayoboraga akarere icyo gihe ako gakino barakazi. harahagazwe!!!!!!

Subiza
kazindu phocas 03/10/2019 1:33 pm at 1:33 pm

Gaby ni agahomamunwa twe tuhaturiye turi abahamya babyo. Iki kintu cyari gisanzwe kizwi kuva bima isoko uwari waritsindiye.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com