bwiza.com
Ahabanza » Perezida Kagame mu kiganiro n’abagize umuryango washinzwe n’umuherwe Bill Gates- AMAFOTO
Amakuru Featured Politiki

Perezida Kagame mu kiganiro n’abagize umuryango washinzwe n’umuherwe Bill Gates- AMAFOTO

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umufasha we kuri uyu wa Gatatu, tariki  ya 2 Ukwakira 2019, yagiranye ikiganiro n’abagize umuryango Gates Foundation washinzwe n’umuherwe ku Isi, Bill Gates.

Muri iki kiganiro cyabereye mu Mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington, Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yaganiriye na Bill Gates n’umufasha we Melinda Gates, ari nabo bashinze uyu muryango nyuma aganira n’abandi bawubarizwamo muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda iterambere rumaze kugeraho mu myaka 25 ishize rurikesha politiki yashyizweho yo kubanza kwita mbere ya byose ku mibereho myiza y’abaturage.

Umukuru w’igihugu yavuze ko n’umukene uri hasi cyane, yakanguriwe akumva ko n’uruhare rwe rufite akamaro mu iterambere ry’u Rwanda. Ati “Tugomba gukora byinshi twifashishije bike. Twaharaniye ko n’icyiciro cy’abakene bo hasi, mu mitwe yabo twabigishije ko n’iyo bagira uruhare ruto batanga,…”.

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku kuba u Rwanda rudakora ku nyanja ndetse n’amateka rwanyuzemo, bityo ko nta kundi rwari kugera ku iterambere hatabayeho “Uguhanga udushya”.

Mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, yatangarije abagize uyu muryango ko habanje gutezwa imbere ubuvuzi, aho buri muturage agerwaho n’ubuvuzi yifuza kandi butamuhenze, ibi ngo bikaba byaragabanije imfu z’abana n’abagore bapfaga babyara ndetse n’ikizere cyo kubaho kiriyongera.

Agaruka ku mugabane wa Afurika muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiriye kuba aheza kurusha aho iri iyu munsi, gusa ngo bizaterwa n’imikoranire mu birebana n’ubucuruzi ndetse n’imiyoborere.

Perezida Kagame atanga ikiganiro i Seattle muri Leta ya Washington
Abakozi b’Umuryango Gates Foundation baganirizwaga na Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ko guhanga udushya aribyo bigejeje u Rwanda aho ruri mu iterambere
Madamu Jeannete Kagame mu bari bitabiriye ikiganiro

Izindi wakunda

Bwiza.com