bwiza.com
Ahabanza » Tanasha yabyaye ku munsi Diamond yizihizaho isabukuru ye y’amavuko
Imyidagaduro

Tanasha yabyaye ku munsi Diamond yizihizaho isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzi Diamond Platnumz n’umukunzi we, Tanasha Donna bungutse umwana w’umuhungu kuri uyu wa 2 Ukwakira 2019, itariki n’uyu muhanzi wo mu gihugu cya Tanzania yizihirizaho umunsi mukuru we w’amavuko. 

Diamond atangariza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga iyi nkuru nziza, yashyizeho ifoto ateruye uruhinja, ndetse anagaragaza ko bahuje itariki y’amavuko.

Diamond yagize ati “Isabukuru nziza kuri twe” aha yavugaga we n’umwana we bavutse bombi ku itariki ya 2 Ukwakira.

Diamond yavutse ku wa 2 Ukwakira 1989, akaba afite imyaka 30. Ubu abaye umubyeyi w’abana Bane, babiri yabyaranye n’umuherwe Zari Hassan, uwo yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto ndetse n’uyu wa Tanasha.

Diamond n’umukunzi we agitwite

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com