bwiza.com
Ahabanza » Urubanza rwa 25 bashinjwa gukorana n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rurasubitswe
Amakuru Politiki Ubutabera

Urubanza rwa 25 bashinjwa gukorana n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rurasubitswe

Urukiko rwa Gisirikare rusubitse urubanza rw’abantu 25 bashinjwa kwinjira mu mutwe utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara.

Ejo ku wa 2 Ukwakira, aba baburanyi bari bemeye kuburana nta babahagararira mu mategeko bafite. Uyu munsi bavuze ko bataburana nta babahagarariye, urukiko rukurikiza amategeko rurabibemerera.

Impamvu yo kutagira ababahagararira mu mategeko yatewe no kutagira ubushobozi bwo kubishyura.

Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza riteganya ko umuntu wishoboye, yishakira umwunganizi mu mategeko akanamwishyura ariko udafite ubushobozi  yandikira urugaga rw’abavoka asaba umuhagararira.

Muri aba 25 harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, biganjemo urubyiruko. Umuto muri bo ni Gatwere Joseph wavutse mu 2001, akaba yaravuze ko umuryango we uba mu Burundi ariko Ubwenegihugu bwe bukaba ari ubwa Uganda. Ubayoboye bose ni Maj. Habib Mudathiru wafatiwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Hari abavuze ko binjijwe muri P5 baturutse muri Uganda, mu Burundi, Kenya n’umwe wo muri Malawi.

Maj. Mudathiru wahoze mu ngabo z’U Rwanda (RDF) ashinjwa kuyobora ibikorwa by’imyitozo yagisikare y’umutwe wa P5 uhuriweho n’amashyaka atanu harimo na RNC wa Kayumba Nyamwasa.

Aba baburanyi bahawe iminsi irindwi kugira ngo bazabe babonye ababunganira. Urubanza ruzasubukurwa tariki ya 14 Ukwakira.

Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/2019/10/02/kigali-25-barimo-rtd-maj-mudasiru-warasiwe-ukuguru-muri-congo-bagejejwe-mu-rukiko/

Izindi wakunda

Bwiza.com