bwiza.com
Ahabanza » Abanyeshuri 426 mu bangiwe gusubira kwiga i Goma bagiye gutangira mu Rwanda
Amakuru Mu mashuli

Abanyeshuri 426 mu bangiwe gusubira kwiga i Goma bagiye gutangira mu Rwanda

Abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bo mu Rwanda bigaga mu mujyi wa Goma muri DR Congo babujijwe kujyayo kuko Ebola yahageze mu mezi abiri ashize, ubu 426 bagiye gutangira kwigishwa mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019, yasuye ikigo bagiye gutangira kwigishirizwamo Icyongereza bitegura kuzigira mu Rwanda.

Bwana Munyakazi avuga ko abo bagiye gutegurwa bakazatangirana n’abandi umwaka w’amashuri mu Rwanda mu kwezi kwa mbere.

Bamwe mu babyeyi b’aba banyeshuri baganiriye na BBC mu cyumweru gishize bavuze ko n’ubwo amashuri yabo yaboneka mu Rwanda, ubushobozi bwo kuyishyura batabufite.

Aba babyeyi bagaragaza ko amashuri hakurya i Goma, aho bigisha mu gifaransa, babasha kuyishyura mu bushobozi bwabo mu gihe ayo mu Rwanda kuri bo ahenze.

Umwe mu babyeyi witwa Ézéchiel Rwibasira yavuze ko bakurikirana amakuru bakumva ko muri DR Congo Ebola isa n’itagihari.

Yagize ati: “Icyo dusaba abayobozi ni uko batudohorera, abana ubu benshi ntibiga, abandi babacumbikishije [i Goma]natwe biratuvunnye”.

“Nibatudohorere bafungure imipaka abana bongere bige bagenda bagaruka”.

Bwana Munyakazi avuga ko igihugu kigomba kurinda abaturage bacyo icyo cyorezo [Ebola] bityo izi ari ingamba zo kugikumira.

Avuga ko ibi bari gukora babisabwe n’ababyeyi kandi ngo bizeye ko n’abatarandikisha abana babo bazakomeza kuza muri iyi gahunda.

Bwana Munyakazi yavuze ko aba banyeshuri bazigishwa icyongereza maze bakaziga ibijyanye n’ibyo bigaga i Goma mu mashuri yo mu Rwanda.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Benjamin 04/10/2019 11:56 pm at 11:56 pm

Nonese Rubavuko ariyo yitabwaho n’a bwana umunyabanga nabi rusizi byarababayeho.rwose biratuyobeye kandi biratubabaje kubona abana batiga babaye abo mumihanda.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com