bwiza.com
Ahabanza » Burundi: Polisi ivuga ko yabonye umurambo w’uwari ufite umwanya ukomeye muri Minisiteri y’Umuco
Amakuru Politiki Umutekano

Burundi: Polisi ivuga ko yabonye umurambo w’uwari ufite umwanya ukomeye muri Minisiteri y’Umuco

Polisi y’u Burundi yatangaje ko yabonye umurambo wa Jean Marie Vianney Rugerinyange wigeze kugira umwanya ukomeye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Aya makuru yatanzwe na Nkurikiye Pierre, Umuvugizi muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi nk’uko SOS Medias ibivuga.

Abaturanyi bari mu rugo rwa nyakwigendera Rugerinyange ni bavuga ko umurambo wabonetse hafi y’urugo rwe. Ikinyamakuru Iwacu kivuga ko uru rugo rwari ruzengurutswe n’abapolisi benshi.

Umuryango wa Rugerinyange watangaje ko utazi irengero rye kuva tariki ya 30 Nzeri 2019. Umukozi wo mu rugo yavuze ko uwo munsi Rugerinyange yasuwe n’abantu batatu atazi, ubwo yari avuye kugura indimu zo gukoresha icyayi cyo kubakiriza, yasanze bagiye urugo rufunze.

“Ubwo bahageraga, Databuja yansabye kumukorera icyayi. Kubera ko nta ndimu yari mu nzu, nagiye kuyiguri mu iduka. Naragarutse nsanga nta muntu uri mu nzu, inzugi zose zifunze, imodoka ye iparitse imbere y’inzu. Natekereje ko agaruka.” Umukozi.

Kuva tariki ya 1 Ukwakira, umuryango we watangaje ko watangiye kumuhamagara kuri telefone ntibikunde ariko wakwandika ubutumwa kuri WhatsApp bikagaragara ko bwasomwe.

Rugerinyange yari atuye mu gace ka Kinanira 4 muri Komine ya Muha mu mugi wa Bujumbura.

Izindi wakunda

Bwiza.com