bwiza.com
Ahabanza » Perezida Mnangagwa yatangiye kwigana mugenzi we Kagame
Amakuru Politiki

Perezida Mnangagwa yatangiye kwigana mugenzi we Kagame

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yatangiye kwigana mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu bijyanye no kuzahura ubukungu bw’igihugu ndetse n’isura yacyo mu mahanga.

Ikinyamakuru Zimbabwe Independent kivuga ko kuri ubu ubutgetsi bwa Mnangagwa bwamaze gushyiraho uburyo bwo gushaka ibisubizo mu gihugu imbere aho gutega amahanga.

Iyi nkuru ivuga ko Zimbabwe igiye kuva ku guhugira kuri politiki yayo y’imbere mu gihugu ko ahubwo ko igiye kugerageza kujyana na politiki mpuzamahanga igezweho.

Mu cyumweru gishize, iki kinyamakuru cyavuze ko Zimbabwe yamaze gushaka kompanyi yo mu Bongereza yitwa BTP ngo ifashe kuzahura isura y’igihugu mu mahanga.

Cyemeza ko u Rwanda narwo rwigeze gukorana n’iyi kompanyi ku mpamvu isa n’iya Zimbabwe, amakuru Bwiza.com itapfa kwemeza.

Iyi ngo ni kompanyi ya kane Mnangagwa agiye gukorana nayo nyuma y’izirimo: United States-based Mercury International Limited, Ballard Partners na Avenue Strategies.

Gusa nk’uko amakuru avuga, Zimbabwe ngo iteganya ibi byose igamije kugaragara neza mu mahanga ititaye ku batunga agatoki ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu rivugwa muri iki gihugu.

Ibi ngo ntacyo bizaba bitwaye kuko no mu bihugu nka  Singapour byabashije gutera imbere bititaye kuri ubwo bwisanzure bwa gisivili na politiki.

Mu bindi Mnangagwa muri Mutarama 2019, yiganye Perezida Kagame ni ugushyiraho itsinda ry’abajyanama (PAC) rigizwe n’abantu 26 b’inzobere mu bintu binyuranye.

Uku kwigana u Rwanda kandi kwashyigikiwe n’Ubwongereza binyuze mu wahoze ari  ambasaderi wabwo muri Zimbawe, Catrion Laing wabwiye Mnangagwa ko yakwigana u Rwanda ku bijyanye no kuzahura ubukungu.

Ngo hari igitekerezo ko Zimbabwe yatangiza ikigo gifite imikorere nk’Iy’icy’u Rwanda gishinwe iterambere (RDB).

Zimbabwe independent ivuga ko kugira ngo iki gihugu kivugwe neza mu mahanga nk’uko u Rwanda rumeze bizagorana bitewe n’ihutazwa ry’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu 50 riherutse kuba mu gihe cy’umwaka umwe.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com