bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Inzego zose zirasabwa guhagurukira rimwe mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Amakuru Iterambere ry'umuryango

Rusizi: Inzego zose zirasabwa guhagurukira rimwe mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’izindi nzego  zigakoreramo zirebana n’uburenganzira bw’umwana no mukurinda ihohoterwa, bavuga ko muri aka karere hakigaragara ihohoterwa rinyuranye rikorerwa abana, rigaterwa ahanini n’amakimbirane yo mu miryango, ubukene n’ibindi bityo inzego zose zigasabwa ubufatanye mu kurikumira.

Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’akarere ka Rusizi ku bufatanye n’umuryango Hope and Homes for Children Rwanda igahuza abafite aho bahuriye bose n’uburenganzira bw’umwana, byagaragaye ko muri aka karere  abana b’inzererezi kimwe n’abangavu baterwa inda zitateganijwe bagenda biyongera biturutse ku ihohoterwa baba bakorewe, cyane cyane irikorerwa mu miryango kubera kubana nabi, ugasanga akenshi ababahohotera ntibahanwa kubera gukingirwa ikibaba n’abakabagaragaje, basabwa guhagurukira rimwe bagahangana n’ibi byose bibuza umwana umudendezo n’imibereho myiza.

Aganira na Bwiza.com, Rubagumya Antoine uyobora inzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) muri aka karere yavuze ko hari benshi mu bana bavutswa uburenganzira bwabo mu miryango bakomokamo ntibitabweho bitewe n’amakimbirane y’urudaca ayihoramo,bigatera bamwe muri bo kutiga neza,ntibavuzwe igihe barwaye,bakabamo n’abakoreshwa imibonano mpuzabitsina bakiri bato, bagakurizamo gutwita imburagihe cyangwa indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,ari bwo unabonamo n’abatorongera bakajya kwibera mu mihanda, n’abiyahuza ibiyobyabwenge.

Yavuze ko  bihungabanya ubwonko bw’umwana agakura nabi bikazanagira ingaruka mbi  mu buzima bwe bwose, ikibabaje cyane ariko kikaba ko hari ihohoterwa rigihishirwa mu miryango,cyane cyane iry’abana baterwa inda z’imburagihe,ari yo mpamvu inzu y’ubufasha mu by’amategeko yahagurukiye kwigisha ababyeyi ibibi byo guhishira abahohotera abana.

Ati’’ guhohotera abana birahari rwose kandi hari aho bigenda byiyongera kuko nk’inda z’imburagihe ziterwa abana batarageza ku myaka y’ubukure zariyongereye, turabona urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, abana b’inzererezi  hatamenyekana aho barara,ikibatunga,uko bivuza barwaye,uko biga n’ibindi bitewe n’ubwumvikane buke mu miryango, tukaba twarahagurukiye kurirwanya dufatanya n’izi nzego zindi, cyane cyane dukangurira abaturage kwirinda guhishira abahohotera abana aho bava bakagera.’’

Mama Scholastique Uwizeramariya wita ku bana bafite ubumuga mu kigo cyitiriwe Mutagatifu  Faransisiko wa Asize muri aka karere,avuga ko hari benshi muri aba bana bahohoterwa n’imiryango yabo.

Ati’’ turabibona cyane kuko hari  ababyeyi babatuzanira ngo tubiteho bagahita bigendera  bakabadutana na telefoni baduhaye tubahamagaraho bakazikuraho , bamwe bakavuga ko abagabo babahoza ku nkeke ngo abo bana babyaye ntacyo bazamara ni abo kubatangisha byinshi gusa,bamwe bakanemeza ko bishobra kubaviramo gusenya kuko abagabo baba bashaka kubata ngo bishakire abandi, ubukene mu miryango no kumva ko bazabavuza kuri menshi badafite ntibanakire ngo babagirire akamaro,bigatuma hari byinshi babavutsa.’’

Asanga inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bazo bakwiye kwita cyane cyane kuri aba bana kuko bagihohoterwa bikabije kandi harimo n’abakavuwe bagakira,ariko kutitabwaho neza bigatuma ubuzima bwabo burushaho kujya habi.

Bavuga ko ikibazo cy’imiryango imwe ihishira ihohoterwa rikorerwa abana nacyo giteye inkeke

Bideri Birinda Sylvère,umukozi  wa Hope and Homes for Children Rwanda muri aka karere, yabwiye Bwiza.com ko bahurije aba bose barebwa n’uburenganzira bw’umwana muri ibi biganiro ngo barebere hamwe icyakorwa ngo iri hohoterwa  ricike,akavuga ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zose bireba kugira ngo buri mwana wese wasamwe agire uburenganzira bwo kubaho neza.

Avuga ko kimwe mu byo baharanira ari ukugira ngo umwana wese agire umuryango arererwamo,ari yo mpamvu hariho na ba malayika murinzi bita ku bana batagira kivurira bakabarera nk’ababo,,kwigisha imiryango kwirinda no kurwanya amakimbirane nk’intandaro y’ihohoterwa rikorerwa aba bana mu miryango myinshi, n’ibindi akizera ko ubufatanye bwa bose buzatanga icyizere cyo kubaho neza ku mwana wese.

Mutarutinya Théogène, mu izina ry’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere,yasabye buri wese gufata umwana wese nk’uwe,ubonye ahohoterwa ntabiceceke,kandi ko akarere kahagurukiye abahohotera abana,anibutsa ko ibihano bikarishye bibateganirijwe.

Banahamagariwe kurwanya cyane cyane ubuzererezi n’iterwa ry’inda ry’abangavu

Izindi wakunda

Bwiza.com