bwiza.com
Ahabanza » Umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi yakomoje ku butwari bwa Fred Rwigema
Amakuru Politiki

Umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi yakomoje ku butwari bwa Fred Rwigema

??????????????????????????????????????????????????????????

Umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni wa Uganda, Lt.Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifurije iruhuka ridashira Fred Gisa Rwigema witabye Imana mu myaka 29 ishize.

Fred Rwigema yari afite ipeti rya jenerali Majoro mu gisirikare cya Uganda, by’umwihariko benshi mu bayobozi bakomeye ba Uganda bakaba bashima ubutwari bwe ku rugamba n’imico ye.

Ku itariki ya 2 Ukwakira 1990, nibwo yarasiwe ku rugamba, ari ku munsi wa kabiri ayoboye urugamba rwari urw’ingabo za FRP/Inkotanyi rwo kubohoza u Rwanda.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter akurikirwaho n’abasaga ibihumbi 100, Lt Gen Muhoozi yagize ati “Hashize imyaka 29 utuvuyemo Afande Fred, Igihe cyose tuzahora twibuka umurava wawe, imyitwarire idasanzwe, ubuhanga n’ubumuntu byawe. Ruhukira mu mahoro afande”.

Gen Muhoozi ni kenshi akunze kugaragaza ko ahora azirikana Rwigema ndetse akaba yarigeze kwitangariza ko yakunze igisirikare kubera we. Yagize ati “Nkiri umwana nakundaga guhura na we kuko yari muri inite yarindaga data”.

Uyu muhungu umwe wa Museveni, avuga ko ubutwari yabonanye Gen. Fred Rwigyema ari bwo bwatumye na we yemera kujya mu gisirikare cya Uganda.

Si uyu wenyine ushima ubutwari bwa Rwigema, Rwigyema yaradutabaye- Janet Museveni   

Ku wa 8 Gashyantare 2019, nibwo Perezida wa Uganda, Joweli Kaguta Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo w’Ikirenga z’iki gihugu (UPDF) yazamuye mu ntera abasirikare batandukanye b’abofisiye, barimo n’uyu muhungu we, Muhoozi wari umaze imyaka itatu ku ipeti rya General Major.

Ku myaka 30 nibwo Fred Rwigema Gisa yambitswe ipeti na Perezida Yoweli Museveni nk’umwe mu ba jenerali majoro ba NRA (National Resistance Army) mu 1988.

Lt Gen Muhoozi muri uyu mwaka wa 1988 yari umwana w’imyaka 14 y’amavuko, iri peti rya jenerali majoro akaba yararyambitswe na se mu 2016, afite imyaka 43, mu gihe Rwigema yarimwambitse afite 30.

Lt Gen. Muhoozi afite umugore n’abana. Charlotte Nankunda Kutesa, bashakanye mu 1999.

Ni umuhungu umwe rukumbi wa Perezida Museveni by’umwihariko akaba ari na we mfura ye. Mu buyobozi bwa Uganda, Lt. Gen Muhoozi ni umujyanama wa se muri Perezidansi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Fred Rwigema yambikwa ipeti rya janarali majoro

Izindi wakunda

Bwiza.com