bwiza.com
Ahabanza » Umuririmyi w’icyamamare Jean Claude Gianada yageze mu Rwanda
Amakuru Iyobokamana

Umuririmyi w’icyamamare Jean Claude Gianada yageze mu Rwanda

Umuhanzi w’umufaransa w’icyamamare mu muziki w’indirimbo zisingiza Imana benshi bazi nka Classique , Jean Claude Gianadda, yageze i Kigali aho aje mu gitaramo “Stand up for Children with Disabilities ” kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2019, ni igitaramo yatumiwemo na Kolari Christus Regnat yo mu Rwanda isengera muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Regina Pacis.

Jean Claude Gianada ubwo yari ageze mu Rwanda

Jean Claude Gianada ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali yakiriwe n’abaririmbyi bo muri Chorale Christus Regnate barimo perezida n’umutoza wiyi Chorale. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko yishimye ubwo yahabwaga ubutumire n’umuyobozi wa Chorale “ nabyakiriye neza ubwo nabonaga ubutumire bwo gutaramira mu Rwanda”.

Jean Claude Gianada yavuze ko yari asanzwe azi u Rwanda cyane kuri Kibeho

Muri iki gitaramo “Stand up for Children with Disabilities ” amafaranga azavamo azakurwamo ibizaba byakoreshejwe mu mitegurire yacyo, asigaye azaba ari inkunga yo gushyigikira ikigo Centre inshuti zacu-Gahanga – Kicukiro, cyita ku bana bafite ubumuga butandukanye.

Igitaramo kizabera Camp Kigali, tariki 5/10/2019, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Aho kwinjira azaba ari amafaranga 10,000 frw mu myanya y’imbere ndetse na 5,000 frw ahasigaye. Naho tariki ya 6/10/2019, ni igitambo cya Misa, kizabera kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera kuva saa Ine za mu gitondo.

Izindi wakunda

Bwiza.com