bwiza.com
Ahabanza » Abanyamulenge bijunditse u Rwanda ko arirwo rwatoje inyeshyamba z’Abarundi zirimo kubajujubya
Amakuru Politiki

Abanyamulenge bijunditse u Rwanda ko arirwo rwatoje inyeshyamba z’Abarundi zirimo kubajujubya

Ishyirahamwe rivugira Abanyamulenge, Shikama, rivuga ko mu bamaze igihe babatera mu misozi ya Minembwe harimo Abarundi bo mu mutwe wa Red Tabara ngo batorejwe mu Rwanda.

Umukuru w’iryo shyirahamwe, Enock Rurangabo, yasohoye itangazo yamagana imitwe avuga ko ituruka hanze ya Congo iyobowe n’Abanyarwanda n’Abarundi bateza imirwano mu gace ka Minembwe.

Avuga ko Abanyamulenge bakomeje kwibasirwa no kwicwa. Ati “Abarimo batwica ni gurupe zo mu karere zahuriye hariya, hari izo muri Congo, izo bita Aba Mai-Mai, abo mu moko ya hariya iwacu, Ababembe, Abafulero,…none hiyongereyeho izindi gurupe zivuye i Burundi n’i Rwanda, ibyo rero bikongera imbaraga zo kuturwanya no gushaka kutumara”.

Yakomeje avuga ko nta mitwe ya gisirikare bafite mu Minembwe, ahubwo ko bagerageje no gusaba Leta ya Congo kongera imbaraga muri aka gace bavanaho buri umwe wese babona ufite intwaro, ariko ngo byarananiranye.

Ati “Iriya mitwe yavuye i Burundi n’i Rwanda, baje kongera imbaraga bariya bicanyi bari iwacu, ntabwo ari ibisaba ibimenyetso, bambutse hariya mu kibaya cya Rusizi, abo bita Red-Tabbara ni umutwe w’Abarundi bagerageje gukora kudeta mu Burundi bahungiye mu Rwanda, rubashyira ku murongo rurangije rurabohereza barambuka hariya mu kibaya, bahitira ahantu hitwa ku Kiryama”.

Umunyamakuru wa BBC yagerageje kubaza Enock impamvu atunze agatoki u Rwanda ko rutoza inyeshyamba za Red-Tabbara kandi adafite ibimenyetso, yasubije agira ati “Urashaka ngo nguhe ibimenyetso bihe, mpora mbivuga, n’umwaka ushize barabibeshyuje, hariya ni iwacu bahamaze imyaka itatu”.

N’ubwo bwose Leta y’u Rwanda ihakana aya makuru ko nta mpunzi y’u Burundi yigeze itoza, uyu mugabo Enock we avuga ko nta kundi Leta y’u Rwanda yagira ngo ‘Ihora ibihakana’.

Ni kenshi u Rwanda rwagiye rushinjwa gutoza gisirikare impunzi z’Abarundi baruhungiyemo ariko rukabihakana.

Mu gihe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zashinje u Rwanda ibi byaha, rwari rwanzuye kwirukana izi mpunzi zigashakira ibindi bihugu bizakira aho kugira ngo rujye rushinjwa ko rutoza izi mpunzi mu buryo bw’ibinyoma ariko imiryango irimo na UNHCR iratakamba.

 

 

Izindi wakunda

6 Ibitekerezo

Rwandanziza 05/10/2019 1:31 pm at 1:31 pm

Ahubwo abanyamurenge aho bari hose mubitondere kuko nibo bari gufasha ingabo za kayumba.

Subiza
Etiennemudagiri 05/10/2019 6:28 pm at 6:28 pm

Ibibintu kabisa nibyokwamaganwa ubwicanyi burigukorerwa abanyamurenge kuko ahobigeze birakaze, twatewe nabakagombye kuturinda, abavandimwe duhuje byose kugeza nokururimi ndetse numuco. Ariko amazintararenga inkombe nibadutabare turavukana ndavuga abavuga ikinyarwanda bose

Subiza
Ntwari 05/10/2019 6:49 pm at 6:49 pm

Bijundika u Rwanda ngo barukoreho iki? Nibuka Abanyamurenge mubihe byashize bumva ko aribo bantu kwisi ntawe bikoza barigize utumana kubigo by’amashuri bazira uwutarumunyamurenge , mu Nkiko barengera Abanyamurenge bene wabo mu kwambura abantu ibyabo …none ubu bari kwandavura niba hame hamwe isi ibarunguruke Red-Tabara , Mayi Mayi nibe ibamfasha. Cg mubwire Kayumba Nyamwasa abafashe nubwo adashinga ntanabyine nkamwe.

Subiza
Mparambo 06/10/2019 2:13 pm at 2:13 pm

Imyaka ibaye myinshi Enock yijundikA U Rwanda. Ikibaye cyose akigereka ku U Rwanda. Ese ko bivugwa ko yigeze kumara igihe yigisha i Nyanza yahavuye ahunze u Rwanda yari yahungiyemo?

Subiza
Imurenge 06/10/2019 2:44 pm at 2:44 pm

Batu B’imurenge mwama mutegereje gatoya namye mvugana na 1-Kayumba Nyamwasa (RNC) . 2-Rukokoma Twagiramungu(FDLR) 3-Kopolo Ben Rutabana 4-Rusesabagina …… Hama bambwirako bariko baraza ngo icatumye batinda nuko Kayumba yamye ari kuza namaguru ngo tike yabuze naho Twagiramungu we ngo yamye agitegereje komande y’ivyo kurya ngo mwihangane nasoza amafunguro azaca aza . Mugabo Rutabana yamye ambwira ko yahageze ariko ngo ariko yabuze inzira ibageraho. Nga aho azayibonera azaca aza naho Rusesabagina we ngo Diyale yamuzengereje nza Zarubagimane kuburyo atakije ngwariko agiye kubasengera mubone aho mwisoheka.

Subiza
Nkotanyi 06/10/2019 2:59 pm at 2:59 pm

ENOCK nabo Banyamurenge nibiki ku gihugu cy’u Rwanda ??? Ntacyo baricyo usibye ko bameze nku mwanda wo musarani…. Kayumba arabashuka !!! Muzicuza. Erega umurengwe mufite nuko ubu hano mu Rwanda mwahawe imirimo muri Leta none mumaze kwijuta…!!! Cyangwa muziko twibagiwe umunsi mwijuta ako za Kiziba mugatera amabuye police? Twe duhora Twibuka.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com