bwiza.com
Ahabanza » Kinigi-Musanze : Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye bica abaturage bakomeretsa bamwe-yavuguruwe
Amakuru Featured

Kinigi-Musanze : Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye bica abaturage bakomeretsa bamwe-yavuguruwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019, Hagati ya saa tatu na saa yine, agatsiko k’abantu batazwi umubare kinjiye mu baturage karasa uwo gahuye na we abandi bakabatera ibyuma abandi bakabatema. Bivugwa ko Abagerageje guhamagara ngo batabaze bagiye bicwa, aba bagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye abaturage mu karere ka Musanze, umurenge wa Kinigi na Musanze ho mu tugari twa Kaguhu na Bisoke.

Abaturage bavuga ko aka gatsiko (k’abo bita abagizi ba nabi cyangwa se interehamwe) baje babaza aho agacentre bita mu Kajagari kari. Muri aka gacentre k’Akajagari kari mu murenge wa Musanze na ho biravugwa ko aba bagizi ba nabi bishe abantu , no mu Kinigi naho bivugwa ko bisheyo abaturage abandi barakomereka.

Mu itangazo Polisi y’U Rwanda yahaye abanyamakuru, yemeje amakuru y’abagizi  ba nabi bateye bakica abaturage 8 abandi  18 bakomeretse bajyanywe mu bitaro bari kwitabwaho n’abaganga nk’uko Polilisi y’igihugu ibivuga. Inzego z’umutekano zikaba zikomeje guhiga aba bagizi ba nabi.

Aha ni Mu kagari ka Kaguhu aho bita muri Bisate. Aho abaturage bavuga ko abagizi ba nabi bahereye mu ijoro.

Ugeze muri aka gace urahasanga abashinzwe umutekano barimo ingabo z’igihugu (RDF)  , kugeza ubu hari utuze.

Abaturage batuye muri utu tugari bavuga ko aba bagizi ba nabi bashobora kuba baturutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga cyane ko ibegereye. Bakomeza bavuga ko kugeza ubu hari abaguye n’abakomerekeye muri iki gitero n’ubwo umubare wabo utaremezwa neza kuko ubwo umunyamakuru wa bwiza.com yahageraga yamenye ko hari abamaze kujyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Bisate ndetse hakaba hari n’abandi bajyanwe mu Bitaro bya Ruhengeri. Umwe mu baturage batuye muri aka gace utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu yumvishe urusaku rw’amasasu ahagana ku musozi wa Bisate hafi na Bisate Lodge.

Bwiza.com yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Rudasingwa Agire Fred `avuga ko nk’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano bari gukurikirana iki kibazo gusa ngo amakuru ahagije ntabwo araboneka. “Icyo nzi cyo ni uko abagizi ba nabi baje bagakomeretsa abantu.” Rudasingwa.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yadusezeranyije kuduha amakuru nabona ayuzuye. Umunyamakuru wa bwiza.com uri muri aka gace aragumya kubikurikirana , atugezaho amakuru mashya agenda aboneka…

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com