bwiza.com
Ahabanza » Mugenzi wange uri mu maboko yizewe-Rev. Nibintije
Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Mugenzi wange uri mu maboko yizewe-Rev. Nibintije

Luka 23:9

“ Yesu yanga kubasubiza .”
Mu byanditswe byera, abantu akenshi begeraga Yesu bakamunenga. Ahenshi haranditswe ngo “ Yesu ntiyagira ijambo na rimwe abasubiza.”

Ntiyajyaga asubiza abamuvugaga nabi. Ntiyigeze agerageza kubumvisha ngo bahindure imyumvire. Ntiyigeze arakazwa n’uko hari abari kumuvugaho. Oya, ntiyabihaye agaciro. Abantu nibaza bakurwanya kandi bafite ishyari, bagamije kuguharabika no kuguca intege, uzibuke ko uri mu maboko mazima! Yesu ashobora kuba ari we muntu wavuzwe nabi kurusha uwo ari we wese.

Nkunda uburyo atakundaga gutanga ibisobanuro bimwerekeyeho. Ntiyagaragaje gushaka ko buri wese yamwumva. Yagumanye ahanze amaso icyari cyaramuzanye. Yakoze ibyo yagombaga gukora byonyine. Nshuti, Yesu yahaye urugero wowe na njye. Si ngombwa ko abandi bantu batwemera. Tugomba kumva ko nta n’umwe wabasha kutwumva. Imtumbero yacu ikwiriye kuba iyo gukurikira Imana tukareka igategeka intambwe zacu.

Mu gihe kizaza umuntu nakuvuga nabi, uzibuke urugero rwa Yesu.Uzabirebeshe amaso, ntuzumve ko hari aho bigukoze, uzakomeze ugane icyerekezo cy’aho Imana ikuganisha.

Imana ibahe umugisha!


Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Queen 05/10/2019 6:34 pm at 6:34 pm

1-umuntu yakwigisha ibyiza we atabikora bigatanga umusaruro? 2-wakigisha gutanga wowe ntawe uha wikunda bigatanga umusaruro ? 3-wakigisha impuhwe ntazo ugira 4-Wakigisha ubumuntu nabwo ufite abantu bagukwena 5-Yesu haribyo yakoze abantu bituma abantu benshi ba mwizera kugeza nubu URUGERO:Gutubura mubukwe bw’ikana, gukiza abantu indwara, gufashanya , urukundo,,,, ari nako amadini yakunzwe bitewe nuko yarafite :urukundo , gufashanya,,,, none iri dini ryanyu ninde ryari bwafashe? Ritamuzi nkuko abazungu batanga imfashanyo ziza gufasha abirabura batazi isura yabo. Nawe duhe urugero rumwe? Yesu yavuze ko mu minsi yimperuka hazaza abahanuzi bibinyoma bazarangwa no kutagira impuhwe no gukunda imiya. Ubu munsengero M’umusigiti inyigisho zirimo ni mutange nigiceri musigaranye. Nawe duhe urugero rw’uwo wafashije amakuru turayafite nikimenyetso ubu turagifite.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com