bwiza.com
Ahabanza » Irukanka ugana Imana – Rev. Nibintije
Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Irukanka ugana Imana – Rev. Nibintije

1Yohana 1:9
“Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.”

Ni byiza kumenya ko utakiboshywe n’amategeko y’icyaha n’urupfu. Ni ikuzo kumenya ko utazongera na rimwe kongera kugwa mu bucakara bw’icyaha. Ese ukora iki yo utamenye iki kintu kandi hari ibyo byiza n’ukuri kuje ikuzo. Ukora iki iyo unyereye ukagwa mu cyaha?

Irukanka usange Imana!

Ibi ni ibintu byoroshye. Gusa mu bibabaje ni uko akenshi dukora ikinyuranyo. Aho kwiruka tugana Imana, duha umwanya ubwoba n’ikimwaro bikatujyana kure yayo. Aha dutangira gutekereza ibintu birimo kumva ko twahombye byose. Nshobora kubyibagirwa byose ngahitamo kubaho nk’ikibi.

Ntugakore iryo kosa. Ntugahe urwaho Satani ngo akujyana mu byaha muri bumwe mu buzima bwawe bitewe n’uko wakiburiye ahandi. Nutandukana n’Imana, saba imbabazi kugira ngo usubirane nayo.

” Ariko muvandimwe Eustache, numva mfite ikimwaro iyo mbwiye Imana ibyo nakoze mvuga ko bongoye kuba nabikoze ku bwanjye.”

Ndabizi. Nanjye najyaga niyumva gutyo. Maze umunsi umwe, Imana irambwira iti, Eustache ubwo wicuzaga icyaha si bwo nabonye ko wagikoze. Nari mbizi igihe cyose! Igihe wagisabiraga imbabazi, ni bwo wakiretse burundu. Nibwo wahanguye ingaruka zacyo mu buzima bwawe.

Igihe ukoze ikosa, igihe ubuze iki kintu, ibuka, ufite ubuvugizi n’Imana, Yesu Kristo, utunganye (1Yohani 2:1). Musange! Ntukwiye kugira ubwoba. Ntiyigeze agutererana ku bw’ibyaha byawe mbere y’uko umugira umugenga w’ubuzima bwawe, Hari ubwo yabyigeze? None se utekereza ko noneho azakubabarira bingana iki noneho ubwo wabaye uwe? Ubu urimo kumwegera kandi umufite mu mutima?

Ntugahunge Imana ahubwo yisange. Akira imbabazi zayo. Akira uguhanagurwaho ibyaha kwayo. N’iyo waba waracumuye kajana, ifite umutima wo kukubabarira no kugukuraho ibyaha byose wakoze.

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

Bwiza.com