bwiza.com
Ahabanza » Kigali: Uwari ufungiwe kwa Kabuga azira ‘ecouteur’ “z’ukomeye” yarekuwe
Amakuru

Kigali: Uwari ufungiwe kwa Kabuga azira ‘ecouteur’ “z’ukomeye” yarekuwe

Umugabo witwa  Jacques Munyabarenzi wari ufungiye i Gikondo ahasanzwe hafungirwa inzererezi, azira ibura rya ekuteri (ecouteur) z’umuntu bivugwa ko ngo akomeye , yarekuwe kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019.

Munyabarenzi ni umukozi muri ‘salon de coiffure’ iherereye ku Kabeza mu mujyi wa Kigali, amaze ibyumweru bibiri afunze mu buryo abe bavuga ko bunyuranyije n’amategeko.

Chantal Nyirasafari, umukozi ushinzwe abakozi muri ‘salon de coiffure’ Munyabarenzi akoreramo, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yatwawe n’abagabo babiri ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019

Nyirasafari  ati “Ku wa gatandatu mu gitondo haje abagabo babiri barabanza bazenguruka salon yose, bamufashe umwe mu kuboko kumwe undi ukundi. Narababajije nti ‘Ese muri ba nde ko mutatubwiye aho mu mujyanye?’ Baravuga ngo ‘ni akantu gato tugiye kumubaza arahita agaruka’.”

Chantal Nyirasafari yabwiye BBC ko nyir’ukubura ecouteur ari  umugore w’umukiriya w’iyi ‘salon’ Munyabarenzi asanzwe atunganyiriza imisatsi wari uherutse kuza akamuha serivisi, hashize iminsi ibiri agaruka avuga ko yaburiye muri iyi ‘salon’ ‘ecouteurs’ ze.

Ati: “Yamukoreye ari ku cyumweru, umukiriya abitubwira ku wa kabiri, tumubwira ko ntazo twabonye. Bigeze ku wa Gatandatu nibwo bariya bagabo baje kumutwara.

Ariko no ku wa gatanu ngo haje abagabo bavuga ko bamushaka ntibahamusanga”.

Nyirasafari avuga ko atazi uyu mukiriya wabo byihariye.

Ati: “Uwo mukiriya ni umudamu, yari asanzwe amukorera, mvuze ngo akora ibi n’ibi naba mbeshye kuko simuzi, uretse ibyo abantu bahwihwisa ngo arakomeye ariko sinzi ibyo akomeyemo. Gusa icyo nibuka yavuze aza kubaza ‘ecouteurs’ ze yarambwiye ngo ‘murampa ‘ecouteurs’ zanjye cyangwa iyi salon nyifungishe?’ ni ko yavuze.”

Nyirasafari avuga ko Munyabarenzi bamaze igihe bakorana nta ngeso y’ubujura amuziho, ko akeka ko uyu mugore yaba yaraburiye ‘ecouteurs’ ze ahandi akibaza ko bazimwibiye muri ‘salon’.

Mukeshimana Jeannette, umugore wa Munyabarenzi bamaranye imyaka 11, bafitanye abana babiri, nyuma y’iminsi umugabo we yamutumyeho amumenyesha ko yafunzwe, ajya kumureba.

Ati: “Yarambwiye ati ‘barampohoteye, baraje banshyira mu modoka barantwara bambeshyera ngo naribye’. Bahise bamunyambura kuko baduhaye akanya gato. Sinasobanukiwe nahise njya ku kazi ke kubaza”.

Mukeshimana  avuga ko kuba umuntu afatwa ari umugabo ufite urugo n’abana, afatiwe aho akorera, agafungirwa mu nzererezi ntagezwe mu bucamanza n’umuryango we ntubimenyeshwe, ari akarengane.

Ati: “Njyewe numva ari akarengane, uburyo bamutwayemo ntabwo bwemewe n’ibyo bamushinja numva atari byo.”

Yabwiye BBC ko umugabo we yazanwe n’inzego z’umutekano kandi ko zamwijeje gukurikirana zikamenya uwamufungishije.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko buri gukurikirana iki kibazo.

 

 

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Chris 06/10/2019 10:00 am at 10:00 am

Nzaba mbarirwa.

Subiza
mvuyekure 06/10/2019 10:23 am at 10:23 am

Ibi bigaragaza ko inzego zumutekano zamuzwe nitera bwoba! wamugani uyu mugore uvugwa ko yafungishije uyumukozi wa salon akomeye mubiki? ubu se tuvuge ko abamutwaye ari abakozi ba RIB? Ariko bibaye byo sinatungurwa! maze iminsi mbona imikorere ya RIB, nkahita mbona ntaho tugana! nyamara ibyaha birahari byinshi! ariko RIB irabyirengagiza! urayiregera ikareba kuruhande! niba ari RUSWA ishaka bikayobera! nakoze ubushakashatsi! nsang RIB, imbaraga izishyira mubyaha bimunga umutungo wa LETA cg ibyaha bireba umutekano w’igihugu! ese mandant yayo niyo gusa? mumbwire? umuturage arayigezaho ikibazo cyuko yibwe, akerekana ibimenyetso! RIB , ikamwimvisha ikuntu icyo cyaha kiregerwa urukiko ko adakwiye kuyigana! RIB mugerageze mube abanyamwuga! imbaraga ahubwo murazishyira mutuntu turi Cheap! nyumvira ngo umuntu arakomeye bamwibye Ecouteur! mumuhaye agaciro! ariko mwaze gufasha uwatekewe imitwe bakamwiba Imodoka cg bakamugurishiriza inzu! nibindi byaha bijyane nokwiba abaturage! nimpapuro mpimbano! turabasabye! mukorere rubanda!

Subiza
kkkkkkkk 06/10/2019 2:01 pm at 2:01 pm

erega ababyrda bagir’urugomo ariko ubanza ari kw’isi hose,amahirwe tugira n’uko Mzee wacu yanga akarengane ahubwo tuzashake twitt ye tujye duhita tumubwira ikibazo tugize,s’uko hatabaho n’abanyangeso mbi bakwiye gukosorwa ariko gufungira umugabo wubatse ubyaye wuyubashye mu nzererezi byerekana ko n’ubikoze aba afite ikibazo cy’umwihariko

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com