bwiza.com
Ahabanza » Musanze: Umubare w’abaguye mu gitero wiyongereye, abagizi ba nabi 19 baricwa
Amakuru Umutekano

Musanze: Umubare w’abaguye mu gitero wiyongereye, abagizi ba nabi 19 baricwa

Polisi y’igihugu yatangaje ko umubare w’abaguye mu gitero cy’abagizi ba nabi bibasiriye abaturage mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange wavuye ku 8 ugera kuri 14, mu gihe abagize ba nabi 19 bishwe abandi 4 bagafatwa mpiri.

Itangazo ry’Umuvigizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera rivuga ko aba bagizi ba nabi bishwe abandi bane barafatwa mu gikorwa cy’inzego z’umutekano kigamije gushakisha uwo ari we wese wagize uruhare muri iki gitero.

Ku musozo w’itangazo, abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze barashimirwa ubufatanye.

Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 4 Ukwakira, agatsiko k’abagizi ba nabi (abaturage bise interahamwe) kateye abaturage bo mu mirenge ya Kinigi mu tugari twa Kaguhu na Bisoke (ahitwa muri Bisate) ndetse no mu murenge wa Musanze mu kagari ka Kabazungu mu gasoko kitwa Akajagari.

Inzego z’umutekano zifashishije intwaro ntoya zarahagobotse gusa aka gatsiko kagenda kinjira mu giturage aha hahoze ari muri Komine ya Kinigi. Ingabo za RDF zakomeje guhiga aka gatsiko kugera mu murenge wa Nyange kari kamaze kwinjira, kugeza ubwo muri aka gace kagarutsemo ituze.

Abaturage bo mu cyahoze ari Bisate ari na ho igitero cyatangiriye bavuze ko aba bagizi ba nabi bashobora kuba baraturutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Bavuga ko bari bafite intwaro gakondo nk’imihoro n’amashoka, ndetse n’imbunda ari na byo bifashishije mu kwica.

Bavuze ko aba bagizi ba nabi bicanye ubugome dore ko uwo batemeaga cyangwa bakamutera ibyuma ntapfe, bamurasaga cyangwa bakamukubita amabuye mpaka ashizemo umwuka.

Aba baturage kandi bavuga ko aba bagizi ba nabi baje babaza agasoko k’Akajagari, tubabajije impamvu bakeka yaba yaratumye baza bakabaririza batubwira ko ari agasoko gasa n’akihishe kuko kegeranye n’amashyamba y’inturusu, ikindi ngo gakunze kubamo abanyarugomo; mbese ngo nta mutekano usesuye ukabamo.

Abaturage ba Kaguhu na Bisoke bari basa n’aho batuje ejo ku wa 5 Ukwakira gusa si ko byari bimeze muri Musanze na Nyange kuko hari hacyumvikana urusaku rw’amasasu kugeza mu masaa saba. Amakuru avuga ko n’umuhanda wa Musanze-Kinigi wafunzwe igihe gito mu gihe ingabo z’u Rwanda zahigaga aba bagizi ba nabi.

Umutekano wagarutse muri aka gace ariko hari abagize ubwoba bwo kurara mu nzu zabo, mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 5 Ukwakira, batangira kumanuka uyu muhanda wa Kinigi-Musanze; biganjemo abo mu murenge wa Nyange.

Hari impungenge ko hari abagizi na nabi basigaye bihishe mu giturage ari na yo mpamvu Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwasabye ababisinzwe gukurikirana abari aho batuye niba bazwi, abatazwi cyangwa bashidikanywaho bagakurikiranwa.

Nk’uko bishimangirwa na Polisi y’igihugu, ubu umutekano ni wose muri aka gace ndetse n’akarere muri rusange.

Aba ni batanu bamaze gufatwa
Uyu abaturage batuye ahitwa Ndabanyurahe mu murenge wa Nyange bamwifatiye ejo hashize, ni na we ugaragara mu ruhande rw’ibumoso ku ifoto iri hejuru
Iyi ni ibaruwa ya Polisi y’Igihugu ivuga imibare mishya y’abaguye mu gitero, abagizi ba nabi bishwe n’abafashwe mpiri

 

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Alex 06/10/2019 6:35 pm at 6:35 pm

Abafashwe mpiri nabo nibamara gutanga amakutu akenewe baraswe kabone niyo baraswa mu ibanga ariko ntibakwiye kujya kutumarira amafaranga ngo bari mu nkiko zidateze kubakatira urwo gupfa kuko bishe abaturage bacu urwagashinyaguro.

Subiza
Bazabose 07/10/2019 8:56 am at 8:56 am

Ingabo za Rusesabaswa zafashwe Matekwa nk’abatetsi b’ubunyobwa. Ashobora kubashakira akazi ko guteka, ariko ak’urugamba rwo rwose ntibagashoboye. Ingabire Victoire ngo arambiwe abica abantu. Nkeka ko ababonye abo ajya avugira bigatinda!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.; Ngiyo politiki yo mu bushorishori RUkokoma yashakaga gukopera kwa Mudacumura!!!!!!!!!! no kwa KIKWETE n’Imberakuri z’iyoooo………Rero ngo bafashe Nyungweeeeeeeeeeeee…..Icyambwira uko baje kuyirekura, niba barayisohotsemo cg niba barayihambwemo nk’uko babyifuzaga babyihanurira( Abahanuzi b’ukuri) bakaribwa n’ibyondi bayabanje kubahenera. Yarabashutse Callixte SANKARA, none ararya umuceri n’amandazi yigaramiye. iZO MU Minembwe inyinshi ziraribwayo n’inkongoro, naho izindi nazo zirarya umuceri muri gereza i Kigali. ABAYOBOZI B’IZO ZOSE BARI HE N’imiryango yabo? Abana babo??????????????????. Nimukomeze mubashuke muzahahabwa igihembo cy’ababyeyi b’ibisambo by’ibisahiranda by’ubwenge buke n’abicanyi. Nibarambeeeeeeeeeeeeeeeeeeehhhhhhhhhhh! Ngaha aho nibereye!!!!!!!!!!!!!!!!!.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com