bwiza.com
Ahabanza » Wituma ivangura rikugwingiza
Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Wituma ivangura rikugwingiza

1 Abakorinto 3:1-3

“ Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo. Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha. kuko mukiri aba kamere.
Ubwo muri mwe harimo ishyari n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk’abantu?”

Kugirirana ishyari, guhangana no gucikamo ibice byari byaratumye Abakorinto bava muri Kristo, baba aba kamere nk’uko bari bameze mbere yo kuvuka bundi bushya. Byari byaragwingije ugukura kwabo mu by’Umwuka ku buryo batabashaga ibyo Intumwa Pawulo yashakaga kubigisha.

Satani yohereje umwuka mubi muri twe muri iki gihe. Azi neza ko iyo inzu yatatanye ubwayo, birangira isenyutse. Azi neza ko ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.

Ku bw’ibyo yahaye umukoro mwuka mubi kubiba inzangano mu buzima bwacu bwite, mu buzima bwacu bwo mu nsengero no mu buzima bw’umuryango wacu. Intego ye isa neza n’iyari mu Bakorinto: Kuzana ishyari, amahane no guhangana no kugwingiza ugukura kwacu mu by’Umwuka.
ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo. Ntidukwiriye kugira icyo tuvuga kuri Mwuka. Ahubwo Pawulo agira ati “ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo. (Abefeso 4:15).

Gereranya “ Kuvuga ukuri mu rukundo” ku “ kugirana amahari,amahane no guciakamo ibice. Ibi se ntibihabanye? Ibi byombi ntiwabikorera icyarimwe. Igihe uvuga ukuri mu rukundo, uba urimo gukura. Naho igihe mugirana amahari, gukora ibidakwiriye gucikamo ibice, musubira mu buhinja.
Ntimugatume Satani ahagarika ugukura kwanyu mu by’Umwuka muha urwaho ugucikamo ibice. Ahubwo muzavuge ukuri mu ruundo kandi “ Mukurire muri we muri byose!”

Imana ibahe umugisha!

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Mubitondere 07/10/2019 1:10 pm at 1:10 pm

Abayisilamu iyo bagiye kwitega ibisasu NGO bice inzirakarengane babanza gusenga mw’izina rya Mohamad none n’Interahamwe zaraye zishe abantu Hafi nibirunga zabanje gusenga mwizina rya yesu …. Simvuze kiriziya ibyo yakoze muri Genocide 1994 Aba banyamadini mubirinde nti muzumva aho bafashaje Cg uwo bafashije ahubwo muzumva aho bahemutse !!! Ngayo nguko !!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com