bwiza.com
Ahabanza » Ben Rutabana yavuye mu rugo ahishuriye umugore we ko afitanye ikibazo na Kayumba Nyamwasa
Amakuru Politiki

Ben Rutabana yavuye mu rugo ahishuriye umugore we ko afitanye ikibazo na Kayumba Nyamwasa

?????????????????????????????????????????????????????????

Ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga ryemeje ko komiseri waryo ushinzwe amahugurwa hashize hafi ukwezi aburiwe irengero.

Umuryango wa Benjamin Rutabana – uzwi cyane nka Ben Rutabana – uvuga ko yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 y’ukwezi gushize kwa cyenda yerekeza i Kampala muri Uganda.

Uvuga ko ku itariki ya 5 y’uko kwezi ari bwo yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, agakomeza kuvugana n’umugore we kugeza ku itariki ya 8 y’ukwa cyenda.

Umuryango we uvuga ko kubera “impamvu zidasobanutse Bwana Rutabana atashoboye gufata indege yagombaga kumusubiza mu Bubiligi” yari guhaguruka ku itariki ya 19 y’ukwa cyenda.

Ishyaka RNC rivuga ko rikimenya “ayo makuru avugwa kuri … Rutabana ryakoze ibishoboka byose kugira ngo rikusanye amakuru yose ashoboka kugira ngo rimenye aho Bwana Rutabana yaba aherereye”.

Rivuga ko “rizakomeza gufatanya n’umuryango wa Rutabana mu buryo bwose bushoboka kugira ngo rishobore kumenya neza aho Rutabana yaba aherereye”.

RNC yongeraho ko “ikomeza kwifatanya n’umuryango n’inshuti za Rutabana muri ibi bihe bikomeye”.

Mu itangazo ryasohowe n’inshuti ze n’umuryango we ku itariki ya 2 y’uku kwezi, nk’uko BBC ibitangaza, bavuze ko mbere yo kwerekeza muri Uganda, Bwana Rutabana yabwiye umugore we ko afite impungenge z’umutekano we.

Ibi ngo bitewe n’uko “hari ibintu bikomeye atumvikanaho na Lt Gen Kayumba Nyamwasa, wungirije umukuru wa RNC”.

Umuryango we uvuga ko ucyeka ko kubura kwe abayobozi b’iri shyaka babifiteho amakuru.

Umwanditsi n’umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo zivuga ku buzima, urukundo n’amahoro, Bwana Rutabana yahoze ari umurwanyi mu mutwe wa FPR – Inkotanyi.

Nyuma yaje gufungwa, aho afunguriwe aza guhunga u Rwanda, ubu akaba yari amaze imyaka aba mu Bubiligi.

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Mbwira 07/10/2019 10:56 am at 10:56 am

Ngaho rero!! Ibyaba bagabo ni agatogo ndabarahiye!! Nyamara bavuga ngo kayumba akunda inyungu ze abantu bagaharira!! Nyamwasa azabamara sha mukomeze mumwome inyuma!!! Igisambo kibi!!

Subiza
RNC ivuga ko ibura rya Ben Rutabana ari amayobera - bwiza.com 07/10/2019 9:07 pm at 9:07 pm

[…] Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/10/07/ben-rutabana-yavuye-mu-rugo-ahishuriye-umugore-we-ko-afitanye-ikibazo-n… […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com