bwiza.com
Ahabanza » Musanze: Abaturage bavuga ko bafite ubwoba nyuma  y’igitero cyahitanye 14
Amakuru

Musanze: Abaturage bavuga ko bafite ubwoba nyuma  y’igitero cyahitanye 14

Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi bavuga ko bagifite ubwoba bitewe n’igitero cyagabwe n’abagizi ba nabi kigahitana ubuzima bwa abgenzi babo 14 nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira ni bwo abantu bitwaje intwaro n’ibikoresho bya gakondo bagabye igitero mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze.

Bishe abaturage ndetse bakomeretsa abandi. Inzego z’umutekano zaaratabaye zicamo 19 ndetse batanu bafatwa mpiri. Ariko abaturage bo muri aka gace bavuga ko bagifite ubwoba.

Isaac Niyonshuti warokotse iki gitero, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uretse gupfusha abaturanyi n’inshuti, we n’abandi baturage ngo baracyafite ubwoba.

Ati “Ibintu ntabwo bimeze neza, turi kurya ntibijye ku mubiri, dufite ubwoba ko bagaruka noneho n’uwabacitse bakaba bamwica, umuntu ari kuryama ataryamye.”

Yakomeje agira icyo asaba Leta, ati “Turasaba leta ko baturindira umutekano, bakanadufasha ibijyanye n’ubushobozi nk’ubu iyi ’boutique’ yanjye ni yo yari intunze none urabona ko ari nk’aho nta gisigayemo.”

Niyonshuti avuga ko muri ’boutique’ ye basahuyemo ibintu by’agaciro kari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni imwe n’igice y’u Rwanda.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yabwiye abaturage ko badakwiye kugira ubwoba kuko ingabo zibarindiye umutekano kandi zakurikiranye abakoze ibi.

Bamwe mu bafashwe bavuze ko baturutse mu mutwe wa FDLR kandi ngo bari bafite intego yo gufata igihugu.

Kuri ubu muri ako gace hari umutekano ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo birakomeje.

Umutwe wa FDLR bivugwa ko ari wo wagabye ibitero mu Rwanda ntacyo uratangaza.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com