bwiza.com
Ahabanza » Musanze: Umwe mu ba-FDLR bafashwe mpiri avuga ko yize muri Kaminuza y’u Rwanda na Makerere (iravuguruye)
Amakuru Featured Umutekano

Musanze: Umwe mu ba-FDLR bafashwe mpiri avuga ko yize muri Kaminuza y’u Rwanda na Makerere (iravuguruye)

Tariki ya 6 Ukwakira 2019 ni bwo abafashwe mpiri bagize umutwe wa FDLR bagabye igitero mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange beretswe abaturage ndetse n’itangazamakuru.

Bagabye igitero barenga 40, cumi n’icyenda muri bo baricwa, abandi batanu bafatwa mpiri.

Umwe muri aba batanu bafashwe bakanerekwa abaturage n’itangazamakuru ni Habumukiza Theoneste uvuga ko yinjiye muri uyu mutwe mu mpera za Werurwe 2019. Habumukiza Theoneste ni we ugaragara mu ifoto ya batanu yambaye umupira w’imbeho w’umukara, akaba uwa gatatu uturutse iburyo cyangwa ibumoso.

Avuga ko yavukiye mu karere ka Burera, umurenge wa Rugengabare mu kagari ka Kiribata. Yabajijwe amashuri yize avuga ko yarangije ikiciro cya Kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016 (UR) mu Ishami ry’Imiyiborere mu Bucuruzi (Business Administration).

Avuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ngo yakomereje muri Kaminuza ya Makerere iri muri Uganda, ubwo yari ayimazemo amezi atandatu, yahuye n’uwo yita umukire maze amubwira ko amufitiye akazi gahemba neza. Aka kazi kari ako gucuruza amabuye y’agaciro aturutse muri Walikale muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Bijyanye n’amashuri yize, Habumukiza yabajijwe niba nta cyo yari ashinzwe mu mutwe wa FDLR RUDI-Urunana avuga ko yabagamo, avuga ko ntacyo kuko yari amazemo igihe gitoya. Ngo yari amaze amezi ane yiga amasomo ya gisirikare.

Wa mukire ngo yajyanye Habumukiza muri RDC, yisanga ari muri uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Habumukiza na bagenzi be bavuga ko gahunda bari bafite ari iyo gukuraho ubutegetsi bw’igihugu n’ubwo bitabahiriye.

Ku wa 4 Ukwakira 2019, ni bwo Habumukiza na bagenzi be bagabye igitero ku baturage bo mu murenge wa Kinigi na Musanze, bicamo abaturage 14. Inzego z’umutekano zarahagobotse zihangana na bo kugeza mu murenge wa Nyange bari bageze ku wa 5 Ukwakira. Kuri uwo munsi, ingabo z’u Rwanda zabashije kugarura umutekano muri aka gace, aba bagizi ba nabi na bo bakomeza guhigwa.

Ifoto ya Habumukiza atarinjira muri FDLR
Habumukiza ni uyu wa gatatu uturutse impande zombi

Inkuru bifitanye isano:

https://bwiza.com/2019/10/05/kinigi-musanze-abagizi-ba-nabi-bitwaje-intwaro-bateye-bica-abaturage-bakomeretsa-bamwe-yavuguruwe/

https://bwiza.com/2019/10/06/musanze-umubare-wabaguye-mu-gitero-wiyongereye-abagizi-ba-nabi-19-baricwa/

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Jack 07/10/2019 10:19 am at 10:19 am

Mwaramutseho!
Njye byandenze, mpereye kuruyu musore wigishijwe na reta y’Urwanda, we n’abandi nkawe bafite imyumvire nkiye, baba baronse amashereka twonse cyangwa ayabo aravanzemo ibindi bintu? mumfashe kubinyumvisha, ndasaba abanyamakuru cg ababishinzwe kumubaza kugeza kuri sekuru gusa da, tumenye ko ibyo akora yaba abikomora kumuryango we. mwa banyarwanda mwe, muri hakurya aho mugifite imitekerereze yo muri 1994-2000, ko ababashuka bibereye iburayi; murazira iki: muze urwanda rwiteguye kubakirana yombi no kubasubiza mubuzima busanzwe.

Murakoze;

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com