bwiza.com
Ahabanza » RNC ivuga ko ibura rya Ben Rutabana ari amayobera
Amakuru Politiki

RNC ivuga ko ibura rya Ben Rutabana ari amayobera

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda (RNC) rivuga ko iby’izimira rya Ben Rutabana wabuze kuva mu ntangiro z’Ukwakira 2019 ari amayobera.

Mu itangazo bashyize hanze, abayobozi bo muri iri shyaka, bavuga ko kuwa (2/10/2019) bandikiwe n’abo mu muryango n’inshuti za Rutabana babaza aho uyu wari ushinzwe amahugurwa muri iri shyaka aherereye.

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/10/07/ben-rutabana-yavuye-mu-rugo-ahishuriye-umugore-we-ko-afitanye-ikibazo-na-kayumba-nyamwasa/

Itangazo ryo kuwa 6 Ukwakira 2019, ryashyizweho umukono na Gervais Condo, Umunyamabanga wa RNC yavuze ko ngo iby’izimira rya Rutabana bo nk’ishyaka ntacyo babiziho, ko ariko ko bagiye kugira icyo barikoraho.

Riragira riti “ Ihuriro Nyarwanda rikimara kumenya ayo makuru avugwa kuri Komiseri Benjamin Rutabana ryakoze ibishoboka byose kugira ngo rikusanye amakuru yose ashoboka kugira ngo rimenye aho Bwana Rutabana yaba aherereye.”

Rikomeza rigira riti “ Mu mibereho yacu ya buri munsi nk’abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda, umuyoboke cyangwa umuyobozi w’Ihuriro afite uburenganzira busesuye bwo gukora gahunda ze atagombye kubimenyesha cyangwa kubisabira uruhushya  ubuyobozi bw’Ihuriro; ni muri urwo rwego Ihuriro ritabimenyeshejwe.”

Aba bavuga ko bazakomeza gufatanya n’umuryango wa Rutabana mu buryo bwose bushoboka kugira ngo rishobore kumenya neza aho Rutabana yaba aherereye.

Amakuru yakomeje gucicikana yavuze ko Ben Rutabana ashobora kuba yariciwe muri Congo-Kinshasa, gusa nta we urabyemeze ndetse Rutabana ntaragaragara mu ruhame.

Izindi wakunda

Bwiza.com